Ingabo z’u muryango w’Afrika y’Amajy’epfo SAMIDRC, zirimo gutegurwa koherezwa M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko byagiye bitangazwa cyane ahanini n’abo muri Guverinoma ya Kinshasa, bashingiye k’u Nama zagiye zihuza Abakuru b’ibihugu bihuriye muri uwo muryango wa SADEC. N’i Nama zahereye m’ukwezi kwa Gatanu (5), uyu mwaka aho ndetse nokuri uyu wa Kabiri, tariki 31/10/2023, habaye i Nama itegura irimo uyu munsi, k’uwa Gatandatu, tariki 04/11/2023, i Luanda, mugihugu ca Republika ya Angola.
Minembwe Capital News, twegereye umusesenguzi utakunze ko izina rye ryashirwa hanze, agira icyavuga kungabo za SADC.
Yagize ati: “Kubwanjye mbona SADC Isoni zi zabakora!
Mubyanjye bitekerezo, urabona
SADC, kuza muri Congo Kinshasa, kandi hakiri Ingabo z’umuryango wa EAC , bivuze ko basuzuguye ziriya Ngabo za EACRF.”
“Kw’injirana EACRF mukarere kayo kandi bakiri muri misiyo yamahoro batanabigiyemo i Nama harimo guhubuka muburyo bwa politique ! Cyobikoze, nagira i Nama i Bihugu bigize EAC:
- Guhura vuba nabwangu kugira bamenye misiyo nyayo ya SADC M’uburasirazuba bw’iki Gihgugu ca RDC. Mugihe bazasanga SADC izanwe no gucyungera Umutekano wa Villes ya Goma na Sake gusa nk’uko ibinyamakuru bimwe bivuga icyogihe byakwihanganirwa ndetse EAC yosaba ko haba ubufatanye icyo twakwita Mission Conjointe EAC-SADC(ubufatanye), mukugarura Amahoro M’uburasirazuba bwa Congo.
- Ariko bigaragaye ko SADC ije muri logique ya perezida Tshisekedi yo kurasa M23 yonyine rukumbi ndetse ngo Yaba inahunze bakayikurikira mubihugu yahungiyemo icyogihe EAC yobyanga kumugaragaro. Ahubwo igasaba SADC kubanza kurwanya FDLR, ADF, Red Tabara, Nyatura, Maï Maï aribo biyita Wazalendo bafite umugambi wa Génocide y’ubwoko bumwe muri Congo. Bref bakagarura Umutekano wa baturage muri rusange ntavangura ndetse Impunzi zigataha. Hanyuma Wenda bakabona kurwanya M23 mugihe yanze kurambika intwaro hasi kuko ntacyo yaba igihaye irwanira.
- Ibyo babyanga EAC ntasoni bakereka SADC ko batemeye ibyo basabwa ko bishobora gukurura Intambara yakarere SADC-EAC kuko Umutekano wabo uri mukanga.
- Icyo gihe Uganda, Kenya na Soudani y’Epfo bahangana na SADC kumugaragaro.”
Mwabiteguriwe na Bruce Bahanda.