Apôtre Paul Gitwaza, yavuze amambo akaze.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 01/08/2023, saa 11:00Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umushumba mukuru w’itorero Authentic Word Ministries cangwa irizwi nka Zion Temple Celebration Center, Apôtre Docteur Paul Gitwaza, yavuze ko igihugu c’u Rwanda kirimo ba Pasiteri bakunze kurenga ku mabwiriza yashizweho ajyanye na gahunda yo gushyingira.
Mugiterane kirimo kubera i Kigali, ciswe ‘Afrika Haguruka nigiterane kibaye inshuro zirenga zitanu. Murico giterane Apôtre Gitwaza yavuze ko bidakwiye ko umukobwa usenga ashakana n’umusore w’umupagani, cyangwa ujya gusenga kubera ko ashaka umugeni.
Yagize ati: “Abakobwa bacu bakunda abahungu bo hanze, ba bapagani. Abapagani bo hanze bagashaka abakobwa bacu bo mu rusengero. Wamubwira, ngo Oya Pasite, narabisengeye, ni ukuri Imana yaramunyeretse, Imana iza kukwereka umupagani? Iyo ni Imana ya he? Imana ntikwereka umupagani.”
Gitwaza yavuze ko amatorero yashyizeho amategeko agenga umuhango wo gusezeranya, ariko abapasiteri bamwe bayarengaho. Ati: “Dushobora gushyiraho amategeko y’amezi 6 ariko hari abapasiteri aha b’inzererezi, babashyingira babahaye ifaranga. Tujya kureba gutya, tukabona barabashyingiye. Wowe uranga, bati ‘Yuuhu! Akira 50 milles’, ejo bakamushyingira. Twebwe nk’amatorero dushyiraho ayo mategeko, ariko bo bagakoresha inzira za panya bajya gushyingirirwamo. Barabashyingira buri munsi hanze.”
Uyu muvugabutumwa yahamije ko uku kudahuza kutarangwa muri Kiliziya Gatolika. Ati: “Kubera iki dutandukanye na Ekelezia Gatolika? Gatolika ni imwe. Naho twe umuntu wese arabyuka, akaba Prophète, akaba Apôtre. Wenyine mu gitanda, ariko ni irihe zina ryiza? Agakora ‘Njenjenje, karirengura…’ Apôtre! Agahita aba Apôtre. Aricyara akavuga ngo ariko izina rigezweho ni irihe? Wenyine akabyuka mu gitondo, akajya kuri YouTube ngo ‘Archbishop Nsenga Mana’. Ni uko bikaba birafashe. Kubera ko hari inzererezi z’aba YouTube na bo, ngo ‘Archbisho, Archbisho!’, rya zina rigafata.”
Gitwaza yasobanuye ko umuntu wihaye izina ry’ubushumba muri ubu buryo ashyingira abarimbuka. Ati: “Uwo nguwo ashyingira abajya ikuzimu bose. Abamanuka bajya mu mwobo bose arabashyingira. Kuko ntiyabaye uwo kubera umuhamagaro, yabibaye kubera ifaranga.”
Apôtre Gitwaza, yagaragaje iki kibazo mu gihe Leta y’u Rwanda iteganya gahunda yo guhugura abakora uyu murimo kugira ngo babikore mu buryo bunoze kurushaho. Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere RGB, Dr Usta Kaitesi, mukwezi Kwa Kane uyumwaka 2023 yabivuzeho ati: “Abazibandwaho cyane muri aya mahugurwa ni abashumba badafite ubumenyi buhagije bujyanye n’ikigero gisabwa.”