Munanira: Amakuru Akomeye Kuri Drones 7 Zahanuriwe mu Mirwano
Minembwe Capital News (MCN)
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News (MCN) aravuga ko mu gace ka Munanira, gaherereye ku misozi itandukanya Teritwari ya Walungu na Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, habyukiye imirwano hagati y’ingabo za FRN n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Amakuru agaragaza ko iryo huriro rigizwe n’ingabo za FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro.
Iyi mirwano yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 12/11/2026.
Amakuru MCN ikesha amasoko yayo avuga ko mu mirwano yabereye mu gace ka Munanira, ingabo za FRN zimaze guhanura indege zitagira abapilote (drones) zigera kuri zirindwi zo mu bwoko bwa kamikaze.
Umwe mu baduhaye amakuru yagize ati: “Mu ruhande rwa Munanira habyukiye imirwano. Mu gihe turimo kuvugana, FRN imaze guhanura drones zirindwi zo mu bwoko bwa kamikaze.”
Yakomeje avuga ko no mu gace ka Kange hafatiwe ibikoresho byinshi bya gisirikare, birimo amabombe n’imbunda nyinshi, cyane cyane izifashishwa mu kurasa kure.
Uwo mutangabuhamya yabwiye MCN ko ibyo bikoresho byafashwe na FRN nyuma yo kubyambura ingabo za FARDC n’abo bafatanyije.
Minembwe Capital News (MCN)
