• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Muri Gaza abana babarirwa mu bihumbi baguye mu bitero byahagabwe.

minebwenews by minebwenews
August 21, 2025
in World News
0
Muri Gaza abana babarirwa mu bihumbi baguye mu bitero byahagabwe.
71
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Muri Gaza abana babarirwa mu bihumbi baguye mu bitero byahagabwe.

Abana babarirwa mu bihumbi 19 biciwe mu ntambara ihanganishije Israel na Hamas mu ntara ya Gaza mu Burasirazuba bw’isi.

Ni amakuru yashyizwe hanze n’itangazamakuru ryo muri Gaza, ni nyuma y’aho ishami rya Loni rishinzwe kwita ku mpunzi zo muri Palestine, tariki ya 19/08/2025, ryatangaje ko nta hantu harindiwe umutekano abana bahungishirizwa.

Ibigo by’amashuri agenzurwa na Loni ubu ni byo byashyizwemo abaturage batakigira aho kuba kubera ibitero simusiga Israel imaze hafi imyaka ibiri igaba ku mutwe wa Hamas.

Loni igaragaza ko n’aho hantu yacumbikiye aba baturage na ho ibitero bya Israel byahagaze bihitana ubuzima bw’abantu byabarimo n’abana.

Mu itangazo ishami rya Loni rishinzwe kwita ku mpunzi zo muri Palestine yashyize hanze yagize iti: “Nta hantu na hamwe muri Gaza hatekanye hahungishirizwa abana. Hakenewe agahenge byihutirwa.”

Ishami rya Loni ryita ku bana, UNICEF rigaragaza ko mu mezi atanu ashize nyuma y’aho Israel yongeye kugaba ibitero, ubwo agahenge kashyizweho kari karangiye. Bivugwa ko abana 540 bicwa buri kwezi.

Imibare igaragaza ko hagati mu mwaka wa 2024 honyine hishwe Abanya-Palestine 51 baguye mu bitero bya Israel, umunani muri bo bagerageza kujya ahagenewe gufata ibiribwa. Kuva mu kwezi kwa gatanu 2025 abana 2000 bishwe bajya gushaka icyo barya.

Israel yari inaherutse gutangaza ko igiye gukaza ibitero mu mujyi wa Gaza kugira ngo iwugenzure wose , ndetse ivuga ko abatuye muri ibyo bice n’ibindi batangira kwimurirwa mu majy’Epfo y’iyo ntara.

Abaturage 56 bo muri Gaza bishwe n’ibitero bya Israel mu masaha 24 gusa. Batatu muri bo bishwe n’inzara.

Nubwo Israel ikomeje gukaza ibitero mu mujyi wa Gaza abo mu miryango ikomokamo abashimuswe na Hamas bakomeje kugaragaza ko icyo gikorwa kizagira ingaruka zikomeye kuri bene wabo bari basigaye ari bazima.

Uretse abarenga ibihumbi 62 bamaze kwicwa muri Gaza abarenga ibihumbi 150 ni bo bamaze kubikomerekeramo.

Iyi ntambara hagati ya Israel na Hamas yatangiye tariki ya 07/10/2023. Hari nyuma y’aho uyu mutwe wa Hamas ugabye ibitero kuri Israel bigahitana abagera ku 1200 abandi n’abo barenga 250 barashimutwa.

Tags: Abana ibihumbi 19GazaIsrael

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?