Muri Philipine umutingito wahitanye abatari bake
Abantu 69 ni bo umutingito wahitanye mu ntara ya Cebu mu gihugu cya Philipine.
Uyu mutingito wabaye ku mugoroba wo ku itariki ya 30/09/2025.
Amakuru avuga ko wari ukomeye kuko wabaye ku kigero cya 6,9, ugahitana abantu 69, abandi ukabasigira uburwayi.
Ibiro bishyinzwe ubutabazi muri iki gihugu byatangaje ko abapfuye harimo 30 bo mu mujyi wa Bogo, 22 bo muri San Remigio, 10 bo muri Medellin, batanu muri Tubogon n’undi umwe wo muri Sogod.
Binavuga kandi ko wasenye ibikorwa remezo birimo inzu, imihanda, n’ibiraro byangiritse muburyo bukaze.
Ubundi kandi n’ibitaro ngo byahise byuzura abarwayi, ndetse abenshi muribo bajanwa kuvurirwa hanze mu mahema.
Perezida w’iki gihugu, Ferdinand Marcos, yasabye abaturage kwitonda no gukorana n’inzego z’ubutabazi, anabizeza ko abaganga biteguye gufasha abahuye n’iki kibazo.
Umutingito wabaye kuri uwo mugoroba waje ukurikiye inkubi y’umuyaga yari iheruka gutera kandi iki gihugu mu cyumweru gishize, ndetse n’imvura yagiye itera imyunzure mu bihe bitandukanye.