Muri RDC abagabo bane batwitswe n’abaturage barashya barakongoka
Abaturage batwitse abagabo bane babaganga babashinja gukora ubupfumu, nyuma yo kubakekaho guca ibice by’imyororokere by’abantu.
Ibi bikorwa by’ubunyamanswa byabereye ahitwa i Lamba muri teritware ya Isangi mu ntara ya Tshopo, tariki ya 06/10/2025.
Amakuru akavuga ko abo bishwe urw’agashinyaguro bari mu butumwa bwemewe kandi buzwi n’ubuyobozi bwa teritware ya Isangi.
Bivugwa ko aba bishwe barimo abahanga mu by’indwara z’ibyorezo, bitegura gukingira abana bacikanwe.
Uwitwa Dr Bienvenue Ikomo, umuyobozi wa serivisi z’ubuvuzi mu ntara ya Tshopo, yahamije ko abo baganga bishwe bari mu butumwa bw’akazi.
Avuga ko babiri muri bo, bakoraga n’ubushakashatsi, bakubiswe bikabije mbere yo gutwikirwa mu gace ka i Lambi.
Yavuze ko abandi babiri bakorewe ibikorwa by’iyicarubozo i Yafira, mbere y’uko imirambo yabo ijugunywa mu mugezi wa Lomami.
Roger Ekongo Demba, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu ntara ya Tshopo, yavuze ko ibikorwa nk’ibi byiyongera ku biherutse kubera muri teritware za Yuhuma, Basoko na u Bundu.
Yavuze ko bagiye kwigisha abaturage kugira ngo bamenye ko umuntu mushya batazi badakwiye kumwitiranya n’umupfumu, kuko byatera umwiryane.