Ibivugwa mu Burasirazuba bw’igihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo no muri Congo yose muri rusange.
Komisiyo y’igenga ishinzwe gutegura amatora (CENI), nyuma y’uko itangaje ibya vuyemo, abo mu bwoko bw’Ababutu bigometse ku butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, ni mu gihe mu badepite hatigeze hatsinda nu mwe ndetse no mu bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Bya navuzwe ko ibi byatumye insoresore z’Abahutu n’abandi bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, berekeza mu mutwe wa M23 ari benshi, kugira barwanye ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Nk’uko bikomeje kuvugwa n’uko muri Rutsuru abo mu bwoko bwa Banande batsinze Amatora kuru gero rwo hejuru. N’ubwo Abanande aribo batsinze ariko abavuga ururimi rw’ikinyarwanda muri Rutsuru barenga miliyoni zitandatu, bityo rero kuba ba buze umudepite n’umwe, bya baye imbarutso yo kurwanya Tshisekedi n’agatsiko ke.
Abanande, kuba batsinze, bikekwa ko bya ba biva ku kuba ari abantu bagira amacyakubiri kandi ko banze ubutegetsi bw’uwahoze ari perezida Joseph Kabila.
Ibyo bya garagaye ubwo Joseph Kabila yari amaze kuva ku ngoma abanande batwitse amazu ye i Beni n’ahandi.
Andi makuru n’uko i Masisi, mugace ka Kobokobo, hazindutse humvikana urufaya rwa masasu menshi. Gusa uduce tumazemo iminsi tuberamo imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za RDC, ni mu nkengero za Sake, Mulemule na Matanda.
Amakuru y’ukuri n’uko Drone na Sukhoï-25, FARDC yifashisha mukurasa mu birindiro bya M23 kuri ubu ntizikoreshwa ni nyuma y’uko M23 ihanuye drone ya Fardc yo mu bwoko bwa Ch-4, iyo bahanuriye mu bice byo muri Kibumba, teritware ya Nyiragongo.
Andi makuru avuga ko SADC zamaze gukambika i Sake, Mubambiro ndetse n’umuhanda uja Minova.
Ibya SADC, birimo agasaku ni mugihe hagize igihe havugwa ko SADC itavuga rumwe n’ubuyobozi bw’Ingabo za FARDC, aho ndetse
Urugemero rwa Inga, leta ya Kinshasa yamaze kuburira igihugu cya Afrika y’Epfo ko SADC nira muka idafashije FARDC kurwanya M23 itazongera kubaha umuriro bahora barahura kuri urwo rugemero rwa Inga.
Ibi bya tumye Afrika y’Epfo ivana abasirikare bayo bari muri MONUSCO, bo mw’itsinda rya Intervation rapide bari Lubero, ibohereza kurwanya M23.
Ariko hakaba hari hasanzwe havugwa ko SADC idashaka ko FARDC izayobora operasiyo yo kurwanya M23 hubwo ko SADC ar’iyo izayobora ibyo ubuyobozi bw’Ingabo za FARDC yanze kuva rugikubita.
Bruce Bahanda.