Muri Tanzania isoko yagwiriye abari bayirimo.
Isoko rya Kariakoo riherereye mu mujyi wa Dar Salaam mu gihugu cya Tanzania ryagwiriye abari bariremye ku wa Gatandatu tariki ya 16/11/2024.
Amakuru ava muri iki gihugu cya Tanzania yemeza ko iri soko ryaguye, ryagwiriye abari bariremye n’abahoraga baricururizamo.
Ni mu gihe inguni ziri zoko zari zaguye, rikaba ryari isoko ry’amagorofa ane.
Aya makuru anavuga ko iryo senyuka ryakomerekeje abantu 28 mu gihe undi umwe yahise ahasiga ubuzima, nk’uko igitangazamakuru cya Citezen dukesha iy’inkuru cyabitangaje.
Iki gitangazamakuru cyanatangaje kandi ko nyuma y’iyi mpanuka minisitiri w’intebe w’iki gihugu, Kassim Majariwa yageze ahabereye iyo mpanuka ndetse anageza n’ijambo ryo kwihanganisha abagize ibyago byo gupfusha umuntu n’abakomeretse.
Yanahumurije abantu bose baraho abivuga mu izina rya perezida Samia Suluhu Hassan.
Ku rundi ruhande, Polisi yo muri ibyo bice byabereyemo impanuka, yatangaje ko igiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye iryo soko rigwa.
Monitor Closely 1 rifabutin will decrease the level or effect of polatuzumab vedotin by affecting hepatic intestinal enzyme CYP3A4 metabolism [url=https://fastpriligy.top/]buy priligy 60[/url]