• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Museveni wa Uganda, yarangiye RDC aho yavana igisubizo kirambye ku ntambara ihanganyemo na M23.

minebwenews by minebwenews
November 21, 2024
in Regional Politics
0
Museveni wa Uganda, yarangiye RDC aho yavana igisubizo kirambye ku ntambara ihanganyemo na M23.
96
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Museveni wa Uganda, yarangiye RDC aho yavana igisubizo kirambye ku ntambara ihanganyemo na M23.

Umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, yagendeye inama ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi ko bukwiye kujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23, mu rwego rwo guhoshya umwuka mubi umaze igihe kirekire hagati y’impande zombi.

Yoweli, ibi yabibwiye abadepite 10 ba Leta ya Kinshasa bari mu ruzinduko mu gihugu cya Uganda.
Ku wa mbere tariki ya 18/11/2024 ni bwo aba badepite bayobowe na Lambert Mende Omalanga wigeze kuba umuvugizi wa Leta ya Kinshasa bakiriwe muri perezidansi ya Uganda na perezida Museveni.

Ni uruzinduko bagiriye muri iki gihugu, mu gihe kandi na perezida Félix Tshisekedi wa RDC yari aheruka i Kampala kuganira na mugenzi we, Yoweli Kaguta Museveni.

Ibyerekeye intambara ingabo z’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), zimazemo iminsi zihanganyemo n’umutwe wa M23, iri mubyo aba badepite baganiriyeho na Museveni.

Binavugwa ko perezida Kaguta Museveni yamenyesheje aba badepite ba Kinshasa ko “igisubizo ku kibazo cya RDC na M23 kiri muri EAC aho kuba muri Angola, bityo ni ingombwa kuganira n’umutwe wa M23.”

Nubwo perezida wa Uganda yatanze iki gisubizo, ariko ibiganiro by’i Luanda birakomeje, hagati ya Kigali na Kinshasa. Ibi biganiro bigamije gushakira u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bumaze igihe kirekire mu ntambara.

Icyakoze kugeza ubu ibyo biganiro nta musaruro biratanga, kandi Kinshasa iracyinangiye kujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23.

Ikindi kandi, bivugwa ko perezida Yoweli Kaguta Museveni yihanangirije iz’intumwa za RDC kudakomeza guta muri yombi bya hato na hato abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwayo, anagaragariza iki gihugu ko ari ngombwa gushyira iherezo ku bihe bidasanzwe bya gisirikare bimaze igihe byarashyizweho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Biteganijwe ko iz’intumwa za RDC mbere y’uko zijya guha perezida Félix Tshisekedi raporo zirabanza kuyiha Vital Kamerhe uyoboye inteko ishinga mategeko, nyuma zibone kwerekeza kwa Tshilombo.

Tags: IgisubizoImishyikiranoM23MuseveniRdc

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?