Mutamba ufunzwe yatunze agatoki bamwe mu bo perezida Tshisekedi yizeye, ananenga bikomeye imikorere y’ubutabera
Constant Mutamba, wahoze ari minisitiri w’Ubutabera muri Congo akaba n’umuyobozi w’ihuriro rya NOGEC (Nouvelle Génération pour l’Émergence du Congo), yandikiye abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’ab’Afurika muri rusange, abagezaho ibitekerezo bikarishye ku bijyanye n’imikorere y’inzego z’ubutegetsi n’ubutabera mu gihugu cye.
Muri iyo baruwa yanditse ari muri gereza, Mutamba yagaragaje ko urubanza rwe ko ari ikimenyetso cy’imikorere idahwitse y’ubutabera, yemeza ko ubutabera bukoreshwa mu nyungu za politiki aho gukemura ibibazo by’abaturage.
Yagize ati: “Uru rubanza rudusaba gusubira ku nshingano nk’abayobozi. Rwerekana intege nke z’ubutabera n’ubwumvikane buke mu butegetsi bwa Congo.”
Yanenze bamwe mu bayobozi bo hafi ya perezida Félix Tshisekedi, abashinja guca inyuma perezida no gukora uko bashoboye ngo bateshe agaciro abayobozi bashaka gukorera igihugu, ati: “Perezida afite ikibazo cy’abantu bamukikije. Hari abamukunda mu magambo gusa ariko bananiza abamufasha by’ukuri. Hari n’abamuhendahenda.”
Mutamba kandi yashinje urwego rw’ubucamanza gutakaza icyizere, rugakoreshwa n’abanyapolitiki mu nyungu zabo bwite, aho kuba urukuta rukingira uburenganzira bw’abaturage. Ati:
“Ubutabera bwacu ntibukiri uburinzi bw’abanyantege nke, ahubwo bwahindutse igikoresho cyo kubacecekesha.”
Iyi baruwa ya Mutamba isohotse mu gihe ibibazo by’ubutabera, bikomeje kunengwa kutubahiriza amategeko, ni mu gihe abatavuga rumwe na Leta bakomeje kugaragaza impungenge z’uko inzego z’ubutabera zifashishwa mu gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Kugeza ubu, nta gisubizo cyatanzwe n’ibiro bya perezida cyangwa Minisiteri y’Ubutabera kuri ibi birego bikomeye Mutamba yashyize ahagaragara.






