Mutamba wasabiwe igihano gikakaye yigereranyije na Nelson Mandela wo muri Afrika y’Epfo.
Constant Mutamba wabaye minisitiri w’ubutabera muri Repubulika ya demokarasi ya Congo yavuze ko ari nka Nelson Mandela wabaye perezida wa Afrika y’Epfo nyuma y’aho yari avuye muri gereza iyo yamazemo imyaka 27.
Ku munsi w’ejo ku wa gatatu tariki ya 13/08/2025, ni bwo Mutamba yongeye kwitaba urukiko.
Ubwo yarimo aburanishwa yasabye abacamanza imbabazi kuko yigeze kubibasira mu rubanza rwaherukaga. Bivugwa ko yabashinjaga kumutera ubwoba no kumurwanya.
Muri uru rubanza yahamije ko atigeze anyereza miliyoni 19 z’amadolari y’Amerika yari agenewe kubaka gereza y’i Kisangani, ari na yo yatumye afungwa.
Mutamba mu kwiregura yasomye Zaburi 34:20-22, aho hagira hati: “Amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, ariko Uwiteka amukiza muri byose. Arinda amagufwa ye yose, nta na rimwe rivunika. Ibyaha bizicisha umunyabyaha, abanga umukiranitsi bazacirwaho iteka.”
Yakomeje abwira urukiko ko yakoreye Abanye-Congo imirimo myiza mu rwego rw’ubutabera, abikorana urukundo ndetse ngo yari yiyemeje gupfa ariko ubutabera bumwambura byose birimo agaciro n’icyizere yarafitiwe n’Abanyekongo.
Yagize ati: “Mu gihe cy’intambara y’ubushotoranyi, nari niteguye gutanga ubuzima bwanjye ku bw’iki gihugu. Ariko uyu munsi, ubutabera nakoreye n’urukundo rwinshi, rwanyambuye byose, icyubahiro cyanjye, icyizere nari mfitiwe, agaciro n’akazi.”
Aha ni ho yahise asobanura ko iyo yirebye abona ari nka Nelson Mandela wabaye perezida wa Afrika y’Epfo, nyuma yo gufungurwa.
Yakomeje avuga ko ubwo Nelson Mandela yarafite imyaka nk’iyiwe, yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe amaze guhamwa guharabika. Ariko nyuma atorerwa kuba umukuru w’igihugu.
Ndetse kandi avuga ko ibiri kumubaho bimeze nk’ibyabaye kuri Fidel Castro ubwo yaburanishwaga, agakatirwa, ariko nyuma y’imyaka mike akayobora Cuba.
Avuga kandi ko Etienne Tshisekedi yarwanye urugamba rw’impinduramatwara muri RDC mu myaka ya 1980, arafungwa, ariko ko bitewe n’ubutwari bwe, umuhungu we, Felix Tshisekedi, ubu ayobora RDC.
Ibi ntibyatumye urukiko rudakatita Mutamba, kuko rwamusabiye igihano cyo gufungwa imyaka 10 kandi ngo akongera akamara indi myaka 10 adatora kandi atemerewe kujya mu mirimo ya Leta, ndetse kandi agasubiza amafaranga ya Leta yanyereje.
Tariki ya 27/08/2025, urukiko ruzatangaza umwanzuro wanyuma w’uru rubanza.