• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, August 14, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Mutamba wasabiwe igihano gikakaye yigereranyije na Nelson Mandela wo muri Afrika y’Epfo.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
August 14, 2025
in Conflict & Security
0
Mutamba wasabiwe igihano gikakaye yigereranyije na Nelson Mandela wo muri Afrika y’Epfo.
68
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mutamba wasabiwe igihano gikakaye yigereranyije na Nelson Mandela wo muri Afrika y’Epfo.

You might also like

Abanyamulenge bari gukorerwa jenocide n’Ingabo z’u Burundi iza RDC na FDLR. Ibikubiye mu butumwa.

Byakaze FARDC n’abambari bayo bagiye kwigizwa kure.

Mu Bibogobogo bararanye amakuru mabi y’ibitero.

Constant Mutamba wabaye minisitiri w’ubutabera muri Repubulika ya demokarasi ya Congo yavuze ko ari nka Nelson Mandela wabaye perezida wa Afrika y’Epfo nyuma y’aho yari avuye muri gereza iyo yamazemo imyaka 27.

Ku munsi w’ejo ku wa gatatu tariki ya 13/08/2025, ni bwo Mutamba yongeye kwitaba urukiko.

Ubwo yarimo aburanishwa yasabye abacamanza imbabazi kuko yigeze kubibasira mu rubanza rwaherukaga. Bivugwa ko yabashinjaga kumutera ubwoba no kumurwanya.

Muri uru rubanza yahamije ko atigeze anyereza miliyoni 19 z’amadolari y’Amerika yari agenewe kubaka gereza y’i Kisangani, ari na yo yatumye afungwa.

Mutamba mu kwiregura yasomye Zaburi 34:20-22, aho hagira hati: “Amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, ariko Uwiteka amukiza muri byose. Arinda amagufwa ye yose, nta na rimwe rivunika. Ibyaha bizicisha umunyabyaha, abanga umukiranitsi bazacirwaho iteka.”

Yakomeje abwira urukiko ko yakoreye Abanye-Congo imirimo myiza mu rwego rw’ubutabera, abikorana urukundo ndetse ngo yari yiyemeje gupfa ariko ubutabera bumwambura byose birimo agaciro n’icyizere yarafitiwe n’Abanyekongo.

Yagize ati: “Mu gihe cy’intambara y’ubushotoranyi, nari niteguye gutanga ubuzima bwanjye ku bw’iki gihugu. Ariko uyu munsi, ubutabera nakoreye n’urukundo rwinshi, rwanyambuye byose, icyubahiro cyanjye, icyizere nari mfitiwe, agaciro n’akazi.”

Aha ni ho yahise asobanura ko iyo yirebye abona ari nka Nelson Mandela wabaye perezida wa Afrika y’Epfo, nyuma yo gufungurwa.

Yakomeje avuga ko ubwo Nelson Mandela yarafite imyaka nk’iyiwe, yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe amaze guhamwa guharabika. Ariko nyuma atorerwa kuba umukuru w’igihugu.

Ndetse kandi avuga ko ibiri kumubaho bimeze nk’ibyabaye kuri Fidel Castro ubwo yaburanishwaga, agakatirwa, ariko nyuma y’imyaka mike akayobora Cuba.

Avuga kandi ko Etienne Tshisekedi yarwanye urugamba rw’impinduramatwara muri RDC mu myaka ya 1980, arafungwa, ariko ko bitewe n’ubutwari bwe, umuhungu we, Felix Tshisekedi, ubu ayobora RDC.

Ibi ntibyatumye urukiko rudakatita Mutamba, kuko rwamusabiye igihano cyo gufungwa imyaka 10 kandi ngo akongera akamara indi myaka 10 adatora kandi atemerewe kujya mu mirimo ya Leta, ndetse kandi agasubiza amafaranga ya Leta yanyereje.

Tariki ya 27/08/2025, urukiko ruzatangaza umwanzuro wanyuma w’uru rubanza.

Tags: MutambaNelson MandelaUrukukoYigereranyije
Share27Tweet17Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Abanyamulenge bari gukorerwa jenocide n’Ingabo z’u Burundi iza RDC na FDLR. Ibikubiye mu butumwa.

by Bruce Bahanda
August 13, 2025
0
Abanyamulenge bari gukorerwa jenocide n’Ingabo z’u Burundi iza RDC na FDLR. Ibikubiye mu butumwa.

Abanyamulenge bari gukorerwa jenocide n'Ingabo z'u Burundi iza RDC na FDLR. Ibikubiye mu butumwa. Rumenge Rugeyo umwe m'urubyiruko rw'Abanyamulenge, yasabye amahanga kureka guhugira ku ntambara ibera muri Gaza...

Read moreDetails

Byakaze FARDC n’abambari bayo bagiye kwigizwa kure.

by Bruce Bahanda
August 12, 2025
0
Byamenyekanye neza ko Kinshasa iri gutegura intambara karundura.

Byakaze FARDC n'abambari bayo bagiye kwigizwa kure. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryarahiriye kwigiza kure ingabo za FARDC iz'u...

Read moreDetails

Mu Bibogobogo bararanye amakuru mabi y’ibitero.

by Bruce Bahanda
August 11, 2025
0
AFC/M23/MRDP yigaruriye kamwe mu duce duherereye muri Kivu y’Epfo.

Mu Bibogobogo bararanye amakuru mabi y'ibitero. Mu gace ka Bibogobogo gaherereye muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, Abanyamulenge bagatuyemo babwiwe ko bari bugabweho ibitero mu...

Read moreDetails

FARDC yagize abo ikumira kwinjira mu gisirikare cyayo.

by Bruce Bahanda
August 11, 2025
0
Byamenyekanye neza ko Kinshasa iri gutegura intambara karundura.

FARDC yagize abo ikumira kwinjira mu gisirikare cyayo. Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, cyakumiriye abashaka kucyiyungaho baturuka mu bice bigenzurwa n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo,...

Read moreDetails

Brig.Gen.Sematama yaburiye abaja kuvumba ikosi ya MRDP ahandi.

by Bruce Bahanda
August 11, 2025
0
Brig.Gen.Sematama yaburiye abaja kuvumba ikosi ya MRDP ahandi.

Brig.Gen. Sematama yaburiye abaja kuvumba ikosi ya MRDP ahandi. Umuyobozi mukuru mu byagisirikare w'umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho, Brigadier General Charles Sematama, yatangaje ko abaja kuvumba ikosi y'igisirikare...

Read moreDetails

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?