• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 28, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Mutamba wasabiwe igihano gikakaye yigereranyije na Nelson Mandela wo muri Afrika y’Epfo.

minebwenews by minebwenews
August 14, 2025
in Conflict & Security
0
Mutamba wasabiwe igihano gikakaye yigereranyije na Nelson Mandela wo muri Afrika y’Epfo.
73
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mutamba wasabiwe igihano gikakaye yigereranyije na Nelson Mandela wo muri Afrika y’Epfo.

Constant Mutamba wabaye minisitiri w’ubutabera muri Repubulika ya demokarasi ya Congo yavuze ko ari nka Nelson Mandela wabaye perezida wa Afrika y’Epfo nyuma y’aho yari avuye muri gereza iyo yamazemo imyaka 27.

Ku munsi w’ejo ku wa gatatu tariki ya 13/08/2025, ni bwo Mutamba yongeye kwitaba urukiko.

Ubwo yarimo aburanishwa yasabye abacamanza imbabazi kuko yigeze kubibasira mu rubanza rwaherukaga. Bivugwa ko yabashinjaga kumutera ubwoba no kumurwanya.

Muri uru rubanza yahamije ko atigeze anyereza miliyoni 19 z’amadolari y’Amerika yari agenewe kubaka gereza y’i Kisangani, ari na yo yatumye afungwa.

Mutamba mu kwiregura yasomye Zaburi 34:20-22, aho hagira hati: “Amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, ariko Uwiteka amukiza muri byose. Arinda amagufwa ye yose, nta na rimwe rivunika. Ibyaha bizicisha umunyabyaha, abanga umukiranitsi bazacirwaho iteka.”

Yakomeje abwira urukiko ko yakoreye Abanye-Congo imirimo myiza mu rwego rw’ubutabera, abikorana urukundo ndetse ngo yari yiyemeje gupfa ariko ubutabera bumwambura byose birimo agaciro n’icyizere yarafitiwe n’Abanyekongo.

Yagize ati: “Mu gihe cy’intambara y’ubushotoranyi, nari niteguye gutanga ubuzima bwanjye ku bw’iki gihugu. Ariko uyu munsi, ubutabera nakoreye n’urukundo rwinshi, rwanyambuye byose, icyubahiro cyanjye, icyizere nari mfitiwe, agaciro n’akazi.”

Aha ni ho yahise asobanura ko iyo yirebye abona ari nka Nelson Mandela wabaye perezida wa Afrika y’Epfo, nyuma yo gufungurwa.

Yakomeje avuga ko ubwo Nelson Mandela yarafite imyaka nk’iyiwe, yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe amaze guhamwa guharabika. Ariko nyuma atorerwa kuba umukuru w’igihugu.

Ndetse kandi avuga ko ibiri kumubaho bimeze nk’ibyabaye kuri Fidel Castro ubwo yaburanishwaga, agakatirwa, ariko nyuma y’imyaka mike akayobora Cuba.

Avuga kandi ko Etienne Tshisekedi yarwanye urugamba rw’impinduramatwara muri RDC mu myaka ya 1980, arafungwa, ariko ko bitewe n’ubutwari bwe, umuhungu we, Felix Tshisekedi, ubu ayobora RDC.

Ibi ntibyatumye urukiko rudakatita Mutamba, kuko rwamusabiye igihano cyo gufungwa imyaka 10 kandi ngo akongera akamara indi myaka 10 adatora kandi atemerewe kujya mu mirimo ya Leta, ndetse kandi agasubiza amafaranga ya Leta yanyereje.

Tariki ya 27/08/2025, urukiko ruzatangaza umwanzuro wanyuma w’uru rubanza.

Tags: MutambaNelson MandelaUrukukoYigereranyije

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?