• About Us
  • Privacy Policy
Friday, November 6, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Muyaya ku Ruhande rwa FRN: “Ntabwo Izigera Igera i Kinshasa” — Icyizere cya Leta ya Tshisekedi Gishingiye ku Ki?

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 5, 2026
in Conflict & Security
0
Muyaya ku Ruhande rwa FRN: “Ntabwo Izigera Igera i Kinshasa” — Icyizere cya Leta ya Tshisekedi Gishingiye ku Ki?
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Muyaya ku Ruhande rwa FRN: “Ntabwo Izigera Igera i Kinshasa” — Icyizere cya Leta ya Tshisekedi Gishingiye ku Ki?

Minembwe Capital News (MCN)

Patrick Muyaya, Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko ihuriro rya politiki n’igisirikare rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN), riyobowe n’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, ritazigera rigera i Kinshasa. Yavuze ko Guverinoma yashyizeho ingamba zigamije kurangiza intambara imaze igihe mu burasirazuba bw’igihugu.

Ibi Muyaya yabivugiye i Londres mu Bwongereza, ku wa Gatatu, tariki ya 04/11/2026, mu nama yahuje u Bwongereza na RDC, ubwo yagiranaga ibiganiro n’Abanye-Congo baba muri icyo gihugu.

Yavuze ko kugaragara kwa Joseph Kabila ku mugaragaro mu buyobozi bwa FRN ari ikimenyetso cy’uko iyi ntambara iri hafi kurangira. Yashimangiye ko ingamba zashyizweho n’ubuyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi zizafasha Leta guhangana n’iri huriro.

Muyaya kandi yashimangiye ko FRN ari ihuriro ashinja u Rwanda gushyigikira kuva mu 2021. Yavuze ko gushyira Abanye-Congo mu myanya y’ubuyobozi bwarwo ari uburyo bwo kurihesha isura y’ihuriro rishingiye ku banyagihugu ba RDC. Yongeyeho ko Guverinoma ya Kinshasa ibona iyi ntambara nk’igitero cy’u Rwanda, aho kuyifata nk’intambara ishingiye ku bibazo by’imbere mu gihugu.

Ku bijyanye n’ibivugwa ko iyi ntambara yaba ifitanye isano n’ibitekerezo byo guhindura Itegeko Nshinga, Muyaya yabiteye utwatsi, avuga ko imirwano yatangiye mu 2021, mbere y’uko impaka ku ivugururwa ryaryo zitangira. Yanavuze ko, uko abibona, Joseph Kabila adafite ingabo ze bwite, ahubwo ko azishingikiriza ku ngabo z’u Rwanda.

Ibi bibaye nyuma y’uko FRN itangajwe ku mugaragaro i Goma, ku wa 12/10/2026, isimbura AFC/M23. Iri huriro riyobowe na Joseph Kabila, yungirijwe na Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa. Gen. Sultani Makenga akomeje kuyobora ishami rya gisirikare, mu gihe Freddy Kaniki yagizwe Umunyamabanga Mukuru.

Iri hinduka ribaye mu gihe ibiganiro by’amahoro bya Washington na Doha bitaragera ku musaruro wari witezwe ku rugamba, mu gihe kutumvikana hagati ya Kinshasa n’abo batavuga rumwe na yo gukomeje, cyane cyane ku cyifuzo cy’ibiganiro rusange bigamije kugera ku mahoro no kuvugurura imiyoborere ya RDC.

Minembwe Capital News (MCN)

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?