Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Muyaya yagize icyo avuga kw’ifatwa rya Goma.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
January 27, 2025
in Regional Politics
0
Muyaya yagize icyo avuga kw’ifatwa rya Goma.
227
SHARES
5.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Muyaya yagize icyo avuga kw’ifatwa rya Goma.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, binyuze mu muvugizi wayo akaba na minisitiri w’itumanaho, Patrick Muyaya, yavuze ko umujyi wa Goma wafashwe, avuga ko wigaruriwe nabo yise ingabo z’u Rwanda, anasaba abaturage ba Goma kuguma mu mago yabo.

Ni mu butumwa uyu muvugizi wa Leta ya Kinshasa yatangaje akoresheje urubuga rwe rwa x, aho yavuze ko umujyi wa M23 urimo abo yise ingabo z’u Rwanda.

Muri ubu butumwa bwa Muyaya yasabye kandi abaturage kuguma mu mago; yagize ati: “Mugume mu mago , kugira ngo mwirinde ibikorwa byabasahura.”

Yavuze kandi ko Leta y’iki gihugu cye, irimo gukora mu kwirinda ko habaho ubwicyanyi no gupfa kw’abantu, avuga ko Kinshasa igira inama abaturage ba Goma kwitwara neza muri ibi bihe bigoye bari gucyamo.

Nyamara kandi, hari amashusho yerekanywe abaturage bamwe bo mu bice by’umujyi wa Goma bari ku mihanda bereka ibyishimo abarwanyi ba M23 batambukaga ku mihanda nyuma y’aho bari bamaze gufata uwo mujyi.

Uyu mutwe mu ijoro ryaraye rikeye wasohoye itangazo uvuga ko wafashe umujyi wa Goma, ko ibikorwa ku kiyaga cya Kivu ubihagaritse, kandi usaba abaturage ba Goma gutuza.

Habonetse n’amashusho yerekana abarwanyi b’uyu mutwe bari kwinjira muri uyu mujyi, kandi ubona barimo batambuka neza.

Ikindi nuko bamwe mu basirikare ba FARDC bambutse umupaka bahungira mu Rwanda, ndetse bagezeyo bakirwa n’ingabo z’u Rwanda, nk’uko bivugwa n’ikigo cya Leta y’u Rwanda cy’itangazamakuru(RBA).

Abandi basirikare benshi babarirwa mu bihumbi bitanu, bahungiye i Bukavu muri Kivu y’Amajy’epfo.

Abaturage baturiye uyu mujyi wa Goma bavuganye na minembwe.com bayibwiye ko uyu mujyi wa Goma hafi ya wose kuva igihe c’isaha zitanu z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere, uri kugenzurwa n’umutwe wa M23.

Usibye ko ahagana mu masaha y’igicamunsi, ibice bizwi ko byari birinzwe cyane n’igisirikare cya RDC, nka hitwa Katindo, umusozi wa Goma(Mon Goma) no ku mupaka uzwi nka Grande Barrière wo ku ruhande rwa Goma, byumvikaniyemo urusaku rw’amasasu y’imbunda nini n’into, ariko amakuru yizewe twahawe n’abaturiye ibyo bice ahamya ko abarwanyi b’uyu mutwe ari bo bari kugenzura ibyo bice nyuma yo kubyigarurira.

Ikindi kandi nuko uyu mutwe uri kugenzura neza ikibuga cy’indege cya Goma.

Nubwo uyu mutwe wari utarafata ikibuga cy’indege, ku Cyumweru ni mu goroba watangaje ko iki kibuga cy’indege gifunze, kuko uyu mutwe wari hafi wageze mu bice byo hafi aho washoboraga kurasa indege iyo ari yo yose yakigwaho cyangwa yagihagurukaho.

Andi mashusho yerekanye abarwanyi ba M23 bakirwa n’abaturage mu gace ka Majengo kari hafi y’iki kibuga cy’indege.

Andi makuru avuga ko imfungwa zari zifungiye muri gereza ya Goma nyinshi zasohotse.

Gusa, kugeza ubu muri aya masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa mbere, mu bice bimwe na bimwe bya Goma biracyumvikanamo amasasu, cyane cyane mu burasirazuba bw’uyu mujyi wa Goma.

Kurundi ruhande, i Kinshasa ku murwa mukuru w’i ki gihugu habaye imyigaragambyo yamagana ifatwa rya Goma, ndetse kandi iyi myigaragaragambyo, yabereye ni i Bukavu muri Kivu y’Amajy’epfo.

Tags: FardcGomaM23Muyaya
Share91Tweet57Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
Mibunda: Imirwano itaravuzwe hagati ya Red-Tabara n’ingabo z’u Burundi.

Mibunda: Imirwano itaravuzwe hagati ya Red-Tabara n'ingabo z'u Burundi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?