• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 31, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home sport & entertainment

Mwambutsa ukomokwaho abaririmbyi bakaze baririmba indirimbo za gospel, yitabye Imana.

minebwenews by minebwenews
January 1, 2025
in sport & entertainment
0
110
SHARES
2.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mwambutsa ukomokwaho abaririmbyi bakaze baririmba indirimbo za gospel, yitabye Imana.

Umusaza Simon Mwambutsa, sekuru wa Trèsor na Dianne basanzwe ari abaririmbyi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana no kuyiramya yitabye Imana ku myaka 98.

Yarangije muri iki gitondo cy’itariki ya 01/1/2025. Akaba yaguye i Mbarara mu gihugu cya Uganda aho yari yarahungiye intambara zibera muri RDC.

Itangazo rigufi umuryango we wahafi washyize hanze nyuma y’uko yari amaze kwitaba Imana, ntiryagaragaje ikimwishe, usibye ko ryamenyesheje gusa ko yapfuye.

Rigira riti: “Umuryango wa Byinshi mu nzu yo kwa Sebikabu, uramenyesha inshuti n’abavandimwe ko mzee Mwambutsa Simon ise wa Daniel yitabye Imana muri iki gitondo cyo ku wa gatatu.”

Mwambutsa witabye Imana yavukanaga n’umukobwa umwe gusa, aho babyawe na Segahuro Rugirira.
Ariko we nubwo yavukaga ari we muhungu wenyine gusa, ntibyatumye atabyara abana benshi, kuko yabyaye abana icyenda, abahungu 6 n’abakobwa 3.

Mu bahungu batandatu Mwambutsa yabyaye barimo uwitwa Zebedayo, uyu rero ni we waje kubyara Trèsor na Dianne, abaririmbyi bari mu bakomeye aho bazwi cyane mu ndirimbo za gospel, bakaba bazwi ahanini mu bihugu byo muri Afrika y’iburasirazuba. Kuri ubu Dianne asigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Bivugwa ko Mwambutsa yari umusaza uzwiho kuba yarazi cyane amateka y’Ubwami bw’Abanyamulenge ahanini ubwami bwa Muhasha Ruhirimbura wayoboye Localité Kamombo muri teritware ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Uyu musaza kandi azwi kuba ari mu Banyamulenge bakiriye agakiza mbere, kuko byavuzwe ko yakakiriye mbere y’ububyuke bwa mbere (ubwo ni mbere yo mu mwaka w’ 1950).

Ni umusaza uzwiho kuba yarakundaga gusenga, kandi akaba yaragiraga impano yo kuririmba, bigaragara neza ko abana ba Zebedayo ariwe bakomoraho iyo mpano.

Ndetse kandi Mwambutsa yagiye atura mu bice byinshi by’i Mulenge, kuko arazwi cyane mu Banyamulenge.

Tumwe mu duce yagiye abamo, yatuye ku Kabara, Bibogobogo, i Mirimba, Kalingi, i Nyamata mu Rwanda ndetse na Mbarara muri Uganda aho yarangirije.

Ikindi n’uko byavuzwe ko Mwambutsa yabayeho ari umukire cyane, kuko ari mu Banyamulenge batunze Inka nyinshi.

Tags: KalingiMwambutsa

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?