Mwenga: AFC/M23/MRDP yafashe utundi duce, ingabo z’u Burundi, FDLR, FARDC na Wazalendo bakizwa na maguru
Amakuru mashya aturuka muri teritware ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yemeza ko ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23/MRDP–Twirwaneho) ryafashe agace ka Kashaka, nyuma y’amasaha make rifashe Kalambi, gaherereye mu bilometero bitanu uvuye muri Mwenga Centre.
Ibi bitero bishya bikomeje kwiyongera mu minsi mike, bituma AFC/M23/MRDP ikomeza kongera umuvuduko wo gusatira ibice bikomeye birimo Mwenga Centre na Kamituga, umwe mu mijyi y’ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bw’ingenzi muri Kivu y’Amajyepfo.
Kugeza ubu, AFC/M23/MRDP ikomeje gusunika inzego za gisirikare za Leta—harimo FARDC, ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba Wazalendo, n’abacengezi ba FDLR—mu buryo butari bwitezwe muri Mwenga. Ibi bituma abaturage n’inzego z’umutekano bibaza aho umurongo mushya w’imirwano ushobora kugana.
Ifatwa rya Kashaka na Kalambi ryerekana ko umutwe wa AFC/M23/MRDP ushobora:
Gusiga Mwenga Centre inyuma ukerekeza Kamituga,
Gushobora kandi gutuma inzira ihuza Mwenga na Kamituga Ifungwa, bikagirwaho ingaruka zikomeye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa,
Cyangwa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ikagana mu bice byo muri Fizi, ikindi gice gifite agaciro gakomeye mu rwego rwa politiki n’igisirikare.
Ukurikije uko imirwano ikomeje kugenda, impungenge zirakomeje ku baturage ba Mwenga Centre n’abaturiye Kamituga, bahangayikishijwe n’amahirwe make yo kubonera inzira y’umutekano, cyane cyane niba AFC/M23/MRDP ikomeza gukora ku buryo ntayandi mayira ibasigira ahuza iyi mijyi yombi.
Amakuru aracyakomeje gukusanywa ku buryo ibifaro bya gisirikare biri muri Mwenga Centre bishobora kudahungishwa cyangwa kwimurwa, cyane ko imirongo y’imirwano ikomeje kwegera umujyi ku muvuduko uri hejuru.
Ibi bitero bikomeje kurushaho guhungabanya umutekano w’Akarere ka Kivu y’Amajyepfo no kongera umuvurungano mu bikorwa by’ubucuruzi, ubuhahirane n’imibereho rusange y’abaturage. Abasesenguzi bavuga ko niba nta mpinduka zikomeye zikorwa ku ruhande rwa Leta, Kamituga ishobora kuba umujyi ukurikira mu ntego z’AFC/M23/MRDP.





