• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Breaking News: Uvira hari kumvikana urusaku rw’amasasu menshi mu gihe igice cya Mwenga centre cyageze mu maboko ya AFC/M23/MRDP

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 28, 2025
in Conflict & Security
0
AFC/M23 ikomeje kwegera Mwenga-Centre na Kamituga
85
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Breaking News: Uvira hari kumvikana urusaku rw’amasasu menshi mu gihe igice cya Mwenga centre cyageze mu maboko ya AFC/M23/MRDP

Umujyi wa Uvira, uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, urimo kumvikanamo urusaku rw’amasasu menshi rwatangiye kumvikana mu masaha ya saa tatu z’ijoro (21:00), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28/11/2025. Abaturage bo muri Quartier Mulongwe, Kakungwe n’utundi duce twegereye aho, batangaje ko bari mubwoba bwinshi nyuma y’ibiturika bikomeje kumvikana muri ibi bice batuyemo, aho banasabwe kwikingirana mu ngo zabo.

READ ALSO

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

Nta nzego za gisirikare cyangwa iz’umutekano zari zabasha gutanga itangazo rifatika kuri iki kibazo kugeza ubu. Gusa amakuru y’abaturage agaragaza ko amasasu akomeje kumvikana mu bice bitandukanye, ndetse ko hari ubwoba bwiyongereye mu baturage basaba ubuyobozi gutanga ibisobanuro no kongera ubwirinzi mu mujyi.

Iri hungabana ry’i Uvira rije mu gihe amakuru yo mu karere ka Mwenga akomeje gutera impungenge. Amakuru yemezwa n’abahatuye avuga ko umutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho wamaze gufata igice kinini cya centre ya Mwenga ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu. Abasirikare ba FARDC nabo bafite ikindi gice cya centre, mu gihe ihangana ryo rigikomeje.

Umwe mu batanze ubuhamya yagize ati:
“Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho yafashe igice kinini cya centre ya Mwenga. FARDC n’abayifasha baracyari mu kindi gice.”

Yakomeje agira ati:
“Biragaragara ko AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ikomeje kwigarurira uduce twinshi, kandi ibintu biri guhinduka buri mwanya.”

Hagati aho abaturage bo mu bice biri kuberamo imirwano bakomeje gukurikiranira amakuru ku mbuga nkoranyambaga no gusaba ko umutekano wakazwa ndetse kandi bagasaba inzego za leta kubaha amakuru ajanye n’ibihe barimo n’ikiri gukorwa kugira ngo batekane.

Turakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru mu gihe amakuru mashya agenda aboneka.

Tags: AFC/m3Mwenga centre

Related Posts

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
Conflict & Security

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

September 25, 2026
KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
Conflict & Security

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

September 25, 2026
KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
Conflict & Security

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

September 25, 2026
Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
Conflict & Security

Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit

September 25, 2026
IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
Conflict & Security

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana

September 25, 2026
Next Post
Perezida Tshisekedi yasobanuriye Abanye-Congo baba muri Serbie ibyerekeye Amasezerano ya Washington

Perezida Tshisekedi yasobanuriye Abanye-Congo baba muri Serbie ibyerekeye Amasezerano ya Washington

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?