Mwenga: Cholera Ikomereye Abaturage, Abarenze 2 Bamaze Gupfa
Mu muhana wa Abumbu, muri grupema ya Bashimukindji ya 1, muri Secteur ya Itombwe, teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, abarenga babiri bamaze gupfa mu mpera z’icyumweru gishize, bitewe n’indwara ya cholera, nk’uko amakuru abivuga.
Abaturage bo muri ako gace batangaza ko iki cyorezo gikomeje gukwirakwira cyane, kubera ibura rikabije ry’imiti mu bigo nderabuzima bihakorera. Ibi byatumye ibikorwa byo gukumira no kuvura abarwayi bigorana, bityo impfu zikaba ziri kwiyongera mu buryo butangaje.
Bamwe mu baturage basaba ubuyobozi bw’igihugu n’imiryango mpuzamahanga gutabara byihuse, hakoherezwa imiti n’ibikoresho by’ubuzima mu turere twugarijwe, kugira ngo hagabanuke impfu kandi harwanywe iki cyorezo mu buryo bwihuse kandi bufatika.






