Nangaa Yahaye c64 Ubutumire Budasanzwe: Yayitumiye i goma, Ayibwira aho Ikwiye Guhagarara
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Umunyapolitiki Corneille Nangaa, umwe mu bayobozi bakuru b’Ihuriro rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN), yasubije Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rizwi nka Coalition Article 64 (C64), aritumira kujya i Goma kugira ngo rihure n’abayobozi ba FRN. Yanenze icyerekezo iri huriro ryafashe mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bya politiki n’umutekano byugarije icyo gihugu.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 29/10/2026, Nangaa yavuze ko C64 yateshutse ku nshingano yari ifite zo kurengera Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikerekeza ku gushaka ibiganiro byagutse no kugira uruhare mu buhuza hagati y’abanyapolitiki.
Yibukije ko C64 yashinzwe ifite intego yo kurengera Itegeko Nshinga, ariko ko uko igihe cyagiye gihita, ubutumwa bwayo bwagiye buhinduka. Yasobanuye ko kurengera amategeko byasimbuwe no gushaka ibiganiro, nyuma ibyo biganiro bikaza kwerekeza ku buhuza.
Nangaa yabajije iri huriro impamvu ryumva rifite ubushobozi bwo kuba umuhuza hagati y’abubahiriza Itegeko Nshinga n’abo ashinja kurirengaho.
Yagize ati: “Ntidushobora gushyira ku rwego rumwe Itegeko Nshinga n’abarirengaho. Ubutwari bwa politiki si uguhagarara hagati y’uburenganzira n’ababuhakana, ahubwo ni ukumenya aho uburenganzira buri no kutabuvaho.”
Yakomeje ashimangira ko kurengera Itegeko Nshinga bidakwiye guhinduka ikintu cyo kugurana mu biganiro bya politiki, cyane cyane mu gihe hakomeje impaka ku bijyanye no kurihindura n’ibishobora gutuma Perezida Félix Tshisekedi yongera igihe cyo kuyobora igihugu.
FRN ivuga ko igamije kugarura icyubahiro cya RDC
Mu gusobanura icyerekezo cyayo, FRN ivuga ko iharanira kongera kubaka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugarura icyubahiro cyayo, guteza imbere ubutabera n’imiyoborere myiza, no kurengera inyungu z’Abanyekongo.
Iri huriro rishinja ubutegetsi buriho, buyobowe na Perezida Félix Tshisekedi n’ishyaka rye rya UDPS, gushyira imbere inyungu za politiki n’iz’abayobozi ku giti cyabo, aho gushyira imbere inyungu rusange z’igihugu n’iz’abaturage.
Mu myumvire ya FRN, RDC yambuwe icyubahiro n’imiyoborere ishingiye ku nyungu z’abantu ku giti cyabo. Iri huriro rivuga ko hakenewe impinduka mu miyoborere kugira ngo igihugu cyongere kugira agaciro, amahoro n’ubuyobozi bukorera Abanyekongo bose.
Ibyo C64 yatangaje mu nama yayo yabereye i Roma
Ku rundi ruhande, C64, ihuriro ririmo abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, barimo Moïse Katumbi, Martin Fayulu, Jean-Marc Kabund, Augustin Matata Ponyo na Delly Sesanga, ryatangaje ko ryifuza guhura na Perezida Félix Tshisekedi ndetse n’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, buri wese ukwe.
Ibi byatangajwe nyuma y’inama yaryo yabereye i Roma mu Butaliyani, kuva ku itariki ya 25 kugeza ku ya 27/10/2026.
Mu itangazo ryasomwe na Delly Sesanga, C64 yavuze ko ibiganiro byagutse byahuza impande zitandukanye ari imwe mu nzira zishobora gufasha kubona igisubizo kirambye ku bibazo bya politiki, umutekano n’ubukungu igihugu kirimo.
Iri huriro kandi ryamaganye igitekerezo icyo ari cyo cyose cyo guhindura Itegeko Nshinga mu buryo bwatuma Perezida Félix Tshisekedi yongera manda, gusubika amatora ateganyijwe mu 2028 cyangwa kuguma ku butegetsi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
C64 yanagaragaje ko idashyigikiye ko umuntu cyangwa umutwe uwo ari wo wose wafata cyangwa ugakomeza kugumana ubutegetsi binyuze mu mbaraga z’intambara. Yashimangiye ko amahame akubiye mu Itegeko Nshinga agomba kubahirizwa haba n’ubutegetsi buriho ndetse n’imitwe yitwaje intwaro.
Nangaa yatumiye C64 i Goma
Mu gusubiza gahunda ya C64 yo kugirana ibiganiro n’impande zitandukanye, Nangaa yatumiye abayigize kujya i Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho yavuze ko abayobozi ba FRN bazabakira mu cyubahiro.
Yagize ati:
“Bagenzi bacu bo muri C64, niba mwifuza guhura natwe, muzaze i Goma. Muzakirwa mu cyubahiro, nk’abaharanira uburenganzira n’amategeko, aho kuba abacamanza hagati y’Itegeko Nshinga n’abarirengaho.”
Nangaa kandi yavuze ko Goma imaze kwakira abandi bashyitsi batandukanye, barimo abayobozi b’amadini, abahagarariye Umuryango w’Abibumbye (UN), Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ndetse n’abahoze ari abakuru b’ibihugu bitabiriye ibikorwa bigamije gushakira RDC igisubizo cya politiki.
Yasoje agaragaza ko FRN ifunguye imiryango ku muntu wese wifuza kugirana na yo ibiganiro.
Ibi bitekerezo bigaragaza itandukaniro riri hagati y’icyerekezo cya C64 n’icya FRN mu gushaka igisubizo cy’ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. C64 ishyira imbere ibiganiro byagutse no kubahiriza Itegeko Nshinga, mu gihe Nangaa na FRN bashimangira ko ibiganiro bigomba no gushingira ku kurengera amategeko, ubutabera no kuvugurura imiyoborere y’igihugu.
Kugeza ubu, nta makuru aratangazwa yemeza ko C64 yamaze kwemera ubutumire bwa Nangaa bwo kujya i Goma.
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
