• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Nangaa yatangaje ari i Goma avuga icyo bagiye gukora vuba byihuse.

minebwenews by minebwenews
January 30, 2025
in Regional Politics
2
Nangaa yatangaje ari i Goma avuga icyo bagiye gukora vuba byihuse.
130
SHARES
3.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Nangaa yatangaje ari i Goma avuga icyo bagiye gukora vuba byihuse.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ihuriro ry’imitwe ya politike n’igisirikare, rya AFC/M23 riheruka kwirukana ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa mu mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, umuyobozi waryo yatangaje ko bafashe uyu mujyi wa Goma kandi ko bazawugumamo, ndetse ko bagiye gukomeza bakajya gufata n’i Kinshasa.

Hari mukiganiro umuyobozi w’iri huriro rya AFC/M23, Corneille Nangaa yagiranye n’abanyamakuru muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 30/01/2025, i Goma.

Uyu muyobozi yagize ati: “Twebwe baradukura aha tujyehe ko aha ari iwacu? Turi hano kandi tuzahaguma, ndetse tuzanakomeza tugana i Kinshasa kugeza igihe ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi buzakemura ibibazo byacu.”

Umuyobozi w’iri huriro rya AFC, yabajijwe ko koko bazakomeza kuba hano i Goma bakirengangiza igitutu cya mahanga nka Amerika kibasaba kuva muri uyu mujyi wa Goma.

Maze agira ati: “New York ni New York, Goma na yo ni Goma. Twebwe dufite ibibazo by’abaturage badafite amazi, badafite umuriro, ndetse n’ibibazo by’ubwicanyi byakomeje kubera aha, ni byo duhanganye.”

Nangaa yavuze ko ubu bagiye kwinjira muri gahunda yo gusukura umujyi wa Goma. Avuga kandi ko bagiye gusubiza ibikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi byari byarakuweho na Leta, ndetse ashinja iyi Leta y’i Kinshasa kwica guverineri Maj Gen Peter Cirumwami Nkuba.

Sibyo gusa kuko yavuze ko n’ibikorwa by’iterambere bigiye guhita bikomeza muri Goma.

Nangaa kandi yavuze ko birukanye abicanyi, ati: “Twirukanye abicanyi, abagizi banabi. Ubu tugiye kubana neza n’abaturanyi.” Aha yavugaga u Rwanda ruvuga ko FDLR ibangamiye umutekano w’igihugu cyabo.

Yavuze ko umutekano ugiye kurindwa muburyo bunoze, anasaba Abanye-kongo bahungiye hirya no hino mu bihugu ko bahita batangira guhunguka bagataha kuko igihugu cyabo kigendwa.

Tags: GomaImpunziNangaaUmutekano
Share52Tweet33Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Bwa mbere Tshisekedi avuze icyo agiye gukora, nyuma y’ifatwa rya Goma.

Tshisekedi uyoboye igice kimwe cya RDC yategetswe ibikakaye.

Comments 2

  1. Nzayiramya Fidèle says:
    7 months ago

    Iyinkuru iryoshye bwana munyamakuru. Gusa kandiko urukuri kuzuye👌 aya mahanga atunvako ubwoko bwabatutsi burimunihe bibi kuva gisegeti yagera kubutegetsi bwiki gihugu.ukuri kuzanesha.

  2. Nzayiramya Fidèle says:
    7 months ago

    Iyinkuru iryoshye bwana munyamakuru. Gusa kandiko urukuri kuzuye👌 aya mahanga atunvako ubwoko bwabatutsi burimunihe bibi kuva gisegeti yagera kubutegetsi bwiki gihugu.ukuri kuzanesha.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?