Ndaruhutse Hope Yongeye Kuvugisha Abakunzi ba Gospel: Ibyo Yakoze Byakuruye Amatsiko!
Minembwe Capital News (MCN)
Umuririmbyi Ndaruhutse Hope, ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel), yashyize hanze indirimbo nshya yise “Asante”, yiyongera ku bihangano bye bikomeje kumenyekana mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ndaruhutse Hope ni umuririmbyi ukomeje kuzamuka, uzwiho kugira ijwi ryiza n’ubuhanga mu kuririmba. Yatangiye urugendo rwe rw’umuziki aririmba muri korari, ariko ubu akaba akora umuziki ku giti cye.
Mu ndirimbo ze zimaze kumenyekana harimo “Umukuru w’Ingabo” na “Wa niwazia mema”, ndetse n’izindi ndirimbo zitandukanye.
Indirimbo nshya “Asante” yayishyize hanze ku wa Kane, tariki ya 12/11/2026, mu masaha y’igicamunsi.
Uyu muririmbyi atuye mu Rwanda, akaba amaze kumenyekana mu karere k’Ibiyaga Bigari, aho akomeje kwagura ibikorwa bye by’umuziki no kugera ku bakunzi benshi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Kuri ubu, indirimbo “Asante” yamaze gushyirwa ku muyoboro we wa YouTube witwa Ndaruhutse Hope Official, aho abakunzi b’umuziki we bashobora kuyisanga no kuyumva.

Minembwe Capital News (MCN)
