Ndayishimiye w’u Burundi yashimiye abasirikare be bemeye gupfira RDC.
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yashimiye abasirikare b’igihugu cye bagiye mu ntambara muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ngo kuko bemeye gufasha FARDC kurwanya umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.
Uyu mukuru w’iki gihugu cy’u Burundi yabivugiye ku ishuri rikuru ry’igisirikare rya ISCAM riherereye i Bujumbura, ku wa gatatu tariki ya 06/08/2025.
Ndayishimiye yatangaje ko aho abasirikare b’u Burundi bageze, bahatanga amahoro, ngo kuko ibibazo biraho hantu bahita babimara.
Ati: “Dufite amakuru tubwibwa n’abantu, aho bavuga ko abasirikare b’u Burundi aho batari nta wundi wo hashobora. Muri Centrafrique bazi abasirikare b’u Burundi, muri RDC naho n’uko. Aho Umurundi aciye ubu, baramubona ko ari umuntu w’Umugabo, atitangiye igihugu cye gusa, ahubwo yitangira n’ibindi bihugu kugira ngo bibone amahoro.”
Perezida Ndayishimiye yasabye aba basirikare kudatinya, abasubiriramo imvugo yamamaye y’urugamba igira iti: “Intambara ni moteri y’urupfu, aho upfa mbere ari ufatwa n’isasu ryica, utabyemera ushatse wa kwigendera.”
Ingabo za Ndayishimiye zimaze imyaka igera kuri itatu zikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo zifatanya n’iziki gihugu kurwanya AFC/M23. Zikaba zihari ku bw’amasezerano y’ubufatanye ibihugu byombi byagiranye mu mwaka wa 2022.
Muri 2023, aya masezerano yaravuguruwe, perezida Ndayishimiye yishyurwa miliyoni 5, z’amadolari y’Amerika, buri musirikare we yemererwa umushahara ugera ku madolari 5000 ku kwezi. Izi ngabo zirwanya umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho muri Kivu y’Amajyepfo, ariko zarwanye no muri Kivu y’Amajyaruguru zirahakubitirwa niko guhita zihungira muri Kivu y’Epfo.
Umuryango w’Abibumbye muri raporo yawo yo muri uyu mwaka, wagaragaje ko ingabo z’u Burundi ziri muri Kivu y’Amajyepfo ziri hagati ya 7.000 na 9.000.