Ndayishimiye yavuze ibyo maneko z’u Rwanda zamubwiye.
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye kuvuga amagambo gashoza ntambara ku Rwanda, ubwo yumvikanaga avuga ko afite amakuru yavanye muri ba maneko b’u Rwanda, kandi ko bamubwiye ko umutwe wa Red-Tabara ukorera mu Burasizuba bwa Congo urwanya ubutegetsi bwe, akaba kandi awushinja gufashwa n’u Rwanda, ushaka gutera i Bujumbura, avuga ko muri icyo gihe nawe ingabo ze zizahita zitera i Kigali mu Rwanda.
Hari mu kiganiro perezida w’u Burundi aheruka kugirana n’igitangaza makuru cya BBC, aho yumvikanye akivugamo ko azi neza ko u Rwanda rushaka gukoresha inyeshyamba za Red-Tabara mu gutera igihugu cye.
Yagize ati: “Turabizi ko bashaka gukoresha Red-Tabara mu gutera u Burundi, nka kuriya bari kubikora muri Congo bakoresheje m23. Abarundi turi teguye.”
Yongeyeho kandi ati: “Barashaka kudutera baturutse i Congo, ariko natwe i Kigali sikure duciye mu Kirundo.”
Ndayishimiye yagaragaje ko ibyo yabivanye mu makuru y’ubutasi, nyamara kandi nko m’ukwezi kwa cumi n’umwe umwaka ushize ubwo uyu mutwe wari umaze iminsi ugaba ibitero muri zone ya Gatumba i Bujumbura, nabwo yabyegetse k’u Rwanda ndetse birangira afunze imipaka yose yo kubutaka ihuza ibihugu byombi.
Ubundi kandi mu mwaka ushize wa 2024 ubwo uyu mukuru w’iki gihugu cy’u Burundi yarimo aganira n’urubyiruko rw’Abanye-Kongo i Kinshasa mu ruzinduko yari yagiriye yo, yumvikanye avuga ko azafasha urubyiruko rw’Abanyarwanda gukuraho ubutegetsi bwabo.
Bigaragaza ko amagambo ya perezida Ndayishimiye ku Rwanda atari mashya, kuko n’ubushize kandi ubwo yari muri komine Bugabira mu ntara ya Kirundo, hafi y’umupaka w’u Rwanda, yavuze ko Abarundi biteguye guhangana n’Abanyarwanda.
Ati: “Mwebwe mwitegure, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye. Mu bugesera muraziranye, kuva kungoma ya cyami ntibigeze batunesha, ubu ni bwo badushobora? Mubibutse muti muzi mu Kirundo aho byavuye?”
Uyu mutegetsi asanzwe ashinja u Rwanda gukorana n’umutwe wa Red-Tabara, ibintu u Rwanda rwahakanye, rugasobanura ko ntaho ruhuriye n’u mutwe uwari wo wose urwanya ubutegetsi bw’i Bujumbura.
Ndayishimiye akomeje kuvuga ibi mu gihe hari icyizere cy’uko umubano w’ibihugu byombi (u Rwanda n’u Burundi) uri kugaruka.
Ni mu gihe minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yari aherutse gutangaza ko abayobozi bo mu Rwanda n’abo mu Burundi bakomeje ibiganiro, biri mu nzira yo guhagarika ubushamirane.
Akoresheje x, yagize ati: “U Rwanda n’u Burundi biri mu nzira nziza yo guhagarika ubushamirane no kumvikana, mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’abayobozi bo mu bihugu byombi.”
Ibi kandi byari biheruka gutangazwa na perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aho yavuze ko bari mu nzira zo kumvikana hagati y’igihugu cye n’u Burundi.