Nduhungirehe Yaburiye Abanyamulenge Bahinyuza Ukuri ku Bibera i Mulenge Gusura Ibice Bigenzurwa na FARDC, FDLR, FDNB na Wazalendo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yahamagariye Abanyamulenge bavuga ko nta bugizi bwa nabi bukorerwa bene wabo, gusura ibice bigenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kugira ngo bamenye ukuri ku makuru avugwa ku mutekano n’imibereho y’abaturage bahatuye.
Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje asubiza ku ihuriro ryabereye i Washington D.C tariki ya 04/02/2025, ryahuje Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, n’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, biganjemo Abanyamulenge batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyo nama yari igamije, nk’uko byatangajwe, guhakana ibirego bivuga ko abaturage bo muri Minembwe bamaze imyaka bagirirwa ihohoterwa n’itotezwa kuva mu 2017.
Patrick Muyaya yatangaje ko bamwe mu bitabiriye iyo nama, barimo Me Emile Muhizi, bashimangiye ko umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, ugamije kubateranya n’abandi Banye-Congo. Aba kandi bavuze ko bazakomeza kwamagana ibikorwa by’iyo mitwe.
Minisitiri Nduhungirehe, ashingiye kuri ibyo, yavuze ko iryo huriro ryabereye i Washington ryari rifite isura yo kwiyamamaza mu itangazamakuru. Yasabye abo Banyamulenge bavuga ko nta bugizi bwa nabi bukorerwa bene wabo kujya kwirebera ku butaka uko ibintu bihagaze. Yabakanguriye gusura ibice bigenzurwa n’ingabo za RDC (FARDC), iz’u Burundi, umutwe wa FDLR n’indi mitwe ya Wazalendo, kandi babikoreye ku giti cyabo, batari mu matsinda arinzwe.
Yagize ati:
“Guhurira mu byumba byiza i Washington no kwiyamamaza mu itangazamakuru ni byiza, ariko ikirushijeho kuba cyiza ni uko aba bantu basura ibice bigenzurwa n’ihuriro FARDC, FDLR, Wazalendo na FDNB, bakabikora badaherekejwe, bityo bakamenya ukuri kw’ibibera ku butaka.”
Nyuma gato y’iyo nama, umuryango Mahoro Peace Association (MPA), uhuza Abanyamulenge batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wasohoye itangazo ryamagana Me Muhizi na bagenzi be bahuye na Muyaya. MPA yatangaje ko abo bantu badahagarariye Abanyamulenge bo muri Amerika, kuko uwo muryango ufite inzego zawo zatowe mu buryo bwemewe n’amategeko.
Itangazo rya MPA ryagize riti:
“Aba bantu bitoranyije, batatowe, bahuye na Minisitiri Muyaya babikoze ku giti cyabo. Ibyo bavuze ntaho bihuriye n’Umuryango w’Abanyamulenge baba muri Amerika, kandi ntaho bihuriye n’inzego zacu zatowe. MPA, iyobowe na Perezida Douglas G. Kabunda, ni rwo rwego rwonyine rwatowe mu buryo bwa demokarasi ruhagarariye Abanyamulenge muri Amerika.”
Nubwo Me Muhizi na bagenzi be bavuze ko amakuru avuga ko Abanyamulenge bagirirwa nabi ari ibinyoma, ibikorwa n’imvugo by’imitwe ya Wazalendo byagiye bigaragaza isura itandukanye. Iyo mitwe, irimo iyobowe na Gen William Amuri Yakutumba na John Makanaki, yakunze gutangaza ko Abanyamulenge ari Abanyarwanda badafite uburenganzira bwo kuba muri RDC, igahamagara ko bakwirukanwa mu bice batuyemo.
Urwango rufatiwe Abanyamulenge rwafashe intera ndende mu kwezi kwa Cyenda 2025, ubwo abarwanyi ba Wazalendo birukanaga Brig Gen Olivier Gasita mu Mujyi wa Uvira, bamwita Umututsi, Umunyarwanda, umwanzi w’igihugu n’andi magambo asesereza. Muri icyo gihe kandi, Abanyamulenge bahawe ultimatum y’iminsi icumi yo kuba bavuye muri uwo mujyi.
Ibyo bikorwa by’urwango ntibyagarukiye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo gusa. No mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Habyarimana Mbitse uzwi ku izina rya Jules Mulumba, uvugira Wazalendo, yatangaje kenshi ko Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi ari abanzi b’igihugu n’abagambanyi.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere 2026, Jules Mulumba yibasiye Lt Gen Pacifique Masunzu, wari uyoboye Intara ya Gatatu y’Igisirikare cya RDC, amwita umugambanyi. Ibi byabaye mu gihe uyu musirikare yari yaritandukanyije n’abandi barwanirira Abanyamulenge, agahitamo gukorera Leta ya Kinshasa.
Ibi byose byongeye gushyira ahagaragara uburemere n’ubwimbitse bw’ikibazo cy’umutekano n’ivangura rikomeje kwibasira Abanyamulenge n’abandi Banye-Congo b’Abatutsi mu Burasirazuba bwa RDC, kikaba gikomeje guteza impaka ndende mu nzego za politiki, mu itangazamakuru no mu muryango mpuzamahanga.






