Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Nduhungirehe yasubije perezida w’u Burundi uheruka kwibasira u Rwanda.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 2, 2025
in Regional Politics
0
Nduhungirehe yasubije perezida w’u Burundi uheruka kwibasira u Rwanda.
127
SHARES
3.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Nduhungirehe yasubije perezida w’u Burundi uheruka kwibasira u Rwanda.

You might also like

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yasubije perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye wavuze ko afite impungenge ko igihugu cye gishobora guterwa n’u Rwanda, amusubiza ko u Burundi ari bwo buri mu mugambi wa perezida Félix Tshisekedi wa RDC, wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Nduhungirehe yabitangaje tariki ya 01/02/2025, ubwo yasubizaga ku byatangajwe na Ndayishimiye ku ya 31/01/2025, ubwo yari yakiriye abadiplomate bahagarariye ibihugu byabo i Burundi.

Ubwo uyu mukuru w’igihugu cy’u Burundi yari muri icyo kiganiro, yumvikanye cyane mu mvugo yibasira u Rwanda avuga ko ari rwo ntandaro y’ibibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko rubangamiye ituze mu karere, ndetse agaragaza ko afite ubwoba ko iyo mirwano ishobora kugera no mu Burundi.

Yagize ati: “Muzi ibiri kuba mwese hano mu karere, kuki mucecetse ? Ese umuryango mpuzamahanga ntabwo ubona ingaruka bishobora kugira? Ndababwira ko nibikomeza gutya , intambara iza kwira mu karere kose.”

Yakomeje agira ati: “Niba u Rwanda rukomeje gukora ibikorwa byo kugaba ibitero ku butaka bw’igihugu cy’abaturanyi bacu, ndabizi ko izagera no mu Burundi, kuko u Rwanda rwatangiye gutoza abasore b’impunzi, rubaha imbunda, ubu rwatangiye kobohereza mu ntambara hariya muri RDC, umunsi byageze mu Burundi ntabwo tuzabyemera.”

Nyamara perezida w’u Burundi yatangaje ibi mu rwego rwo kugira ngo yikureho igitutu cy’Abarundi batavuga rumwe n’ubutegetsi na sosiyete sivile batahwemye kugaragaza ko badashigikiye icyemezo cya Leta ye, cyo kohereza ingabo muri RDC, kujya gufatanya urugamba na FARDC, Wazalendo na FDLR yasize ikoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda niho yahise ahera avuga ko ibyatangajwe n’uyu mukuru w’igihugu cy’u Burundi bihabanye n’ukuri.

Yagize ati: “U Burundi bwohereje ingabo muri RDC, gufasha perezida Félix Tshisekedi muri Congo, muri gahunda ye yo kurwanya umutwe wa M23, ariko kandi byari no muri gahunda yo gushaka gutera u Rwanda no guhirika ubutegetsi bwarwo, ibyo ngibyo muri buka ko perezida Tshisekedi yabivuze inshuro nyinshi mu myaka ibiri ishize, aho yavuze mu 2022 ko yiteguye gufasha urubyiruko rw’u Rwanda guhirika icyo yise regime diabolique y’i Kigali.”

“Arakomeza no mu kwiyamamaza, muribuka ikiganiro yakoze mu kwezi kwa Cumi nabiri 2023, aho yavuze ngo agatero gato kose uko kaba kangana ka M23 kuri Goma ngo azahita asaba imitwe yombi y’inteko guhura ngo bamuhe ububasha bwo gutera u Rwanda, kandi ngo azarasa Kigali atagombye gushyira abasirikare ku butaka bw’u Rwanda, yaranakomeje n’ibitutsi byinshi. No ku itariki ya 17/11/2023, nabwo yavuze ko mu Ntara ya Katanga , aho yahuye n’abayobozi ba gisirikare n’abagisivile, ababwira ko nibamwemerera guhindura itegeko nshinga, manda ye nshya azayikoresha mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.”

Nduhungirehe yagaragaje ko izo mvugo ari gashozantambara, avuga ko u Rwanda rwagiye rubigaragariza amahanga kenshi, ariko bakavuga ko Tshisekedi aba yivugira gusa adakomeje, ko ari imvugo yo kwiyamamaza, nyamara ngo byagaragaye ko ativugiraga gusa.

Ati: “Ariko ntabwo ari amagambo gusa, kuko nyine yashyizeho iryo huriro rya gisirikare, ririmo Abarundi, FDLR na Wazalendo.”

Ikindi minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda yagaragazaga ni intambara iheruka kubera i Goma, aho intwaro rutura zari ku mupaka w’u Rwanda ndetse n’abasirikare b’iryo huriro bafashwe bavuze y’uko intambara ku Rwanda yari hafi, ko atari gutera M23 , hubwo ko intambara mu Rwanda yari hafi.

Yongeyeho ati: “Niba Abarundi bari muri uwo mugambi wo gutera u Rwanda, sinumva impamvu perezida w’u Burundi agenda hariya akavuga ngo aratinya ko batera igihugu cye, ngo ni uguharika perezida Kagame n’ibindi, ni we uri mu mugambi wo gutera u Rwanda.”

Ikindi Nduhungirehe yagarutseho ni ibyavuzwe na Ndayishimiye wavuze ko abasirikare b’u Burundi bagiye muri RDC kurwanya imitwe yitwaje intwaro, agaragaza ko atari ukuri kuko izo ngabo zagiye gukorana na FDLR kandi na wo ari umutwe witwaje imbunda.

Nduhungirehe yanavuze kandi ko ingabo z’u Burundi zoherejwe muri RDC zinafite ingengabitekerezo ya jenoside ngo kuko bigaragarira mu bikorwa bakora.

Yagize ati: “Nabitangira urugero, ku itariki ya 23/10/2023, hari iyi mitwe ya Nyatura, Wazalendo, bafatanyije na FARDC, batwitse inzu 300 z’Abatutsi b’Abanyeko mu gace kitwa Nturo, muri teritware ya Masisi, ibyo byabaye izuba riva.”

Tags: BurundiNdayishimiyeNduhungireheRwanda
Share51Tweet32Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo. Nyuma y'uko bimenyekanye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails
Next Post
Nangaa yatangaje ari i Goma avuga icyo bagiye gukora vuba byihuse.

M23 yatangaje ikiyiraje inshinga kuri ubu.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?