“Niba Uburusiya bwubashywe, intambara izahagararira kuri Ukraine”-Perezida w’u Burusiya Yapfobeje impungenge z’igitero ku Burayi
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko u Burusiya budafite umugambi wo gutangiza izindi ntambara nyuma y’intambara ibera muri Ukraine, ashimangira ko amahoro ashoboka mu gihe inyungu z’igihugu cye zubahirijwe. Yongeye apfobya ibivugwa n’ibihugu byo mu Burayi n’abandi bafatanyabikorwa babo ko Moscow ishobora gutera ibindi bihugu by’i Burayi, abita “amanjwe adafite ishingiro.”
Ibi yabivugiye mu kiganiro kirekire cyanyuze kuri televiziyo kimaze hafi amasaha ane n’igice gitambutse yo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20/12/2025, aho umunyamakuru ukurikiranira hafi iby’u Burusiya, Steve Rosenbergs yamubajije niba u Burusiya bushobora gutangiza ibindi “bikorwa byihariye bya gisirikare.”
Mu gusubiza, Putin yagize ati: “Nta gikorwa na kimwe kizabaho nidusabwa kubahwa, nimwubaha inyungu zacu, nk’uko natwe buri gihe tugerageza kubaha izanyu.” Yashimangiye ko ikibazo atari ugushaka intambara, ahubwo ari ukwirengera no kurinda inyungu z’igihugu cye mu rwego mpuzamahanga.
Uyu muyobozi w’u Burusiya yibukije ko u Burusiya bwakunze gutangaza ko budafite umugambi wo kugaba ibitero ku Burayi, avuga ko amagambo akwirakwizwa avuga ibinyuranye agamije guteza ubwoba no kongera umwuka w’ubushyamirane. Ku bwe, ibyo bivugwa ntaho bihuriye n’imigambi nyakuri ya Kremlin.
Mbere y’uku kwezi, Putin yari yatangaje ko n’ubwo u Burusiya butateganya intambara n’ibihugu by’i Burayi, bwiteguye “aka kanya” mu gihe Abanyaburayi cyangwa abafatanyabikorwa babo bashaka intambara. Iryo jambo ryasobanuwe n’abasesenguzi nk’ubutumwa bwo kwerekana ko u Burusiya bwiteguye kwirwanaho, ariko atari ugushaka gukomeza kwagura intambara.
Iri tangazo rya Perezida Putin rije mu gihe intambara ya Ukraine ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’Isi, ku bukungu mpuzamahanga no ku mubano hagati y’ibihugu bikomeye. Abakurikirana politiki mpuzamahanga bakomeje kwibaza niba aya magambo azafasha kugabanya umwuka w’intambara, cyangwa niba azakomeza kuba amagambo ya politiki mu gihe umwuka w’intambara ugikomeje kuzamuka mu Burayi no mu Burasirazuba bw’u Burayi.





