Nicolas Sarkozy wahoze ari perezida w’u Bufaransa yasabye kurekurwa
Urukiko rw’i Paris rurateganya kwakira ubusabe bwa Nicolas Sarkozy, wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, wifuza kurekurwa by’agateganyo mu gihe ategereje ikirego cye cyajuririwe. Ibi bibaye nyuma y’ibyumweru bike atangiye igihano cy’imyaka itanu y’igifungo, azira gukorana na Libya mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugira ngo abone inkunga yo gukoresha mu matora.
Sarkozy yahamwe n’icyaha cyo gucura umugambi wo gukusanya amafaranga ava mu butegetsi bwa Muammar Gaddafi, wahoze ari Perezida wa Libya, mu rwego rwo gufasha ibikorwa bye byo kwiyamamariza manda ya kabiri mu 2007. Muri ayo mafaranga harimo akekwa kugera kuri miliyoni 50 z’amayero.
Nubwo Sarkozy yahakanye ibyo aregwa, urukiko rwamukatiye imyaka itanu y’igifungo, aho ibiri azayimara muri gereza, indi itatu ayimare afungishijwe ijisho.
Abunganira Sarkozy mu mategeko bavuga ko yatanze ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo. Urukiko rukaba rwatangaje ko rwiteguye kumva ubwo busabe mu minsi ya vuba.
Iki kirego gikomeje guteza impaka mu Bufaransa, dore ko ari bwo bwa mbere mu mateka y’iki gihugu umukuru w’igihugu wahoze ku butegetsi ahamijwe icyaha gikomeye kijyanye n’inkunga y’amatora iva mu kindi gihugu.






