Niger, ngoyaba igiye kubamo intambara nimugihe hari bihigu byemeye kuyitabara mugihe yagabwaho ibitero.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 01/08/2023, saa 9:40Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Bimwe mu b’ihigu by’ibituranyi bya Niger byiyemeje kuyitabara, mu gihe umuryango w’ibihugu bya Afrika y’Uburengerazuba CEDEAO, washora urugamba kuriki gihugu bigamije gusubiza ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum, uheruka guhirikwa ku butegetsi nabashinzwe kumurinda.
Kuruyu wa Gatanu, tariki 27/07/2023, ni bwo Perezida Mohamed Bazoum yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bo mwitsinda ryabashinzwe kurinda umukuru w’igihugu.
Iryotsinda ryamuhiritse kubutegetsi ryari riyobowe na General Abdourahamane Tchiani. Bamaze guhirika Bazoum ku butegetsi, bamufunga umwanya wamasaha make.
Ihirikwa rya Perezida wa Niger ryamaganiwe kure n’ibihugu nk’u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’imiryango irimo uwa Afrika yunze Ubumwe, uw’Ubumwe bw’u Burayi ndetse na CEDEAO.
Iyi CEDEAO mu itangazo iheruka gusohora yasabye abahiritse ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum kuba bamaze kubumusubiza bitarenze iminsi itanu, bitaba ibyo igakoresha ingufu za gisirikare mu kubumusubiza.
Mumwaka wa 2017 ubwo Yahya Jammeh wari Perezida wa Gambia yageragezaga guhirika ubutegetsi nyuma yo gutsindwa amatora y’Umukuru w’Igihugu, CEDEAO yohereje Ingabo zo gutanga umusada muri iki gihugu bituma uriya munyagitugu ahungira muri Guinée-Équatoriale.
Izi mbaraga CEDEAO yakoresheje muri Gambia birasa n’aho ishaka kongera kuzikoresha muri Niger, igihugu yamaze gufatira ibihano ndetse no gufungira imipaka yose.
Hagati aho ibihugu bya Mali na Burkina Faso biyobowe n’abasirikare bafashe ubutegetsi biciye muri Coup d’État, byaburiye CEDEAO ko niramuka yohereje Ingabo zayo muri Niger bizatabara iki gihugu.
Ibi bihugu byombi mu itangazo bihuriyeho byasohoye, byavuze ko “kohereza ingabo muri Niger bisobanuye gushoza intambara kuri Burkina Faso na Mali.”
Itangazo rivuga kandi ko mu gihe Ingabo za CEDEAO zizaba zigabye ibitero kuri Niger bizasunikira Burkina Faso na Mali kuva muri uriya muryango, mbere yo “gufata ingamba zo kwirwanaho binyuze mu guha ubufasha Ingabo za Niger n’abaturage bayo.”
Ikindi gihugu cyemeje ko cyiteguye guha Niger umusada ni Algerie, nk’uko ikinyamakuru Intel Kirby cyabitangaje.
Iki gitangazamakuru cyavuze ko mu gihe Ingabo za CEDEAO zaba ziteye Niger, Algerie itazicara ngo irebere.
Amakuru avuga kandi ko Igisirikare cya Algerie cyatangiye gukaza ingamba z’umutekano ndetse no gushyira Ingabo zacyo mu mwuka w’intambara, by’umwihariko ku mipaka ya kiriya gihugu na Niger.
Ikindi gihugu cyaciye amarenga y’uko na cyo gishobora gutabara Niger ni Guinée-Conakry.
Iki gihugu mu itangazo ryasohoye n’inama ya gisirikare ikiyoboye, cyamaganye ibihano CEDEAO iheruka gufatira Niger; gishimangira ko kitazigera kibyubahiriza.
Guinée yatanze umuburo w’uko “Igitero cya gisirikare kuri Niger gishobora gusenya CEDEAO.”
Iki gihugu cyunzemo ko kimwe n’ibihugu bya Mali na Burkina, cyifuza ko ubusugire bwa Niger butavogerwa.