Umwe mu banyekongo ukoresha urubuga rwa X, Victor Tesongo, ya kanguriye uruby’iruko rw’Abanyekongo kuyoboka i Shyaka rya Alliance Fleuve Congo, rya shinzwe na Corneille Nangaa.
Nk’uko ya bivuze yagaragaje ko ntarindi shyaka ritegura ejo hazaza ha Congo, usibya Alliance Fleuve Congo.
Ubwo Corneille Nangaa, yatangazaga bwa mbere i shyaka rya Alliance Fleuve Congo, yavuze ko rigamije gushiraho iherezo ubutegetsi bwa Kinshasa ko kandi rifatanije na M23.
Victor Tosongo, akoresheje urubuga rwa X,
yagize ati: “Nta munyekongo uhangayikishijwe n’ejo hazaza ha Congo, wakwizera ibirimo gutangazwa na CENI, aba n’ibikoresho by’i Shyaka riri k’ubutegetsi.”
“Inzira umunyekongo asigaranye yo kugera ku mahoro arambye n’i mwe rukumbi, ni ukuyoboka AFC.”
Uy’u munyekongo yanagaragaje ko hari abamaze kuyoboka i shyaka rya Alliance Fleuve Congo.
Yagize ati: “Ndashaka gushimira uruby’iruko ibihumbi n’ibihumbi bamaze kuyoboka Alliance Fleuve Congo. AFC niho dutegereje icyizere cy’ejo hazaza h’igihugu cyacu.”
Ibi bibaye mugihe hari abasirikare ba FARDC bamaze kwitandukanya na leta ya Kinshasa.
Amakuru yizewe yatanzwe n’umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, major Willy Ngoma, yavuze ko Colonel Biyoyo, yamaze kwitandukanya n’igisirikare ca RDC.
Major Willy Ngoma, yagize ati: “Habaye impinduka abasirikare ba FARDC bafitiye igihugu ishaka bari kw’itandukanya na leta ya Kinshasa.”
Yunzemo kandi ati: “Colonel Biyoyo, kuva igihe c’isaha zirindwi yari yamaze kugera i Rutsuru.”
Colonel Biyoyo, yahoraga mu Ngabo za RDC, akaba yakoreraga mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uy’u musirikare avuka m’u Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Bruce Bahanda.