Ntibisanzwe i Bruxelles: Imbeba Zayogoje Umujyi, Ubuyobozi Bugiye Kuzihigisha Izindi Nyamaswa!
Minembwe Capital News (MCN)
Ikibazo cy’imbeba gikomeje gufata indi ntera mu mujyi wa Bruxelles, umurwa mukuru w’u Bubiligi. Mu rwego rwo guhangana na zo, ubuyobozi bw’uyu mujyi bugiye gukoresha uburyo budasanzwe bwo kuzirwanya, bwifashishije inyamaswa zizwi nka furets, zifite ubushobozi bwo kwinjira mu myobo y’imbeba zikazihiga aho zihishe.
Ku wa Kane, tariki ya 15/10/2026, ubuyobozi bw’Umujyi wa Bruxelles bwatangaje ko buzafatanya n’inzobere mu guhiga imbeba hakoreshejwe izo nyamaswa. Iki gikorwa kizatangirira mu gace kegereye umuyoboro w’amazi wa Bruxelles. Nyuma y’igerageza, hazasuzumwa umusaruro w’ubwo buryo mbere yo gufata icyemezo cyo kubukomeza cyangwa kubwagura.
Ubu ntibuzaba ari ubwa mbere ubwo buryo bukoreshwa muri uyu mujyi, kuko akarere ka Etterbeek na ko gasanzwe kifashisha furets mu guhangana n’imbeba.
Imitego y’imbeba imaze gufata izigera ku 1.400
Uretse gukoresha izo nyamaswa, ubuyobozi bw’Umujyi wa Bruxelles bwashyizeho imitego igezweho mu duce twinshi tw’umujyi. Iyo mitego ikurura imbeba ikoresheje impumuro yihariye. Iyo zimaze kuyinjiramo, zigwa mu mazi zigapfa. Imirambo yazo irakonjeshwa mbere yo gutwarwa n’ikigo kibishinzwe.
Kugeza ubu, iyo mitego imaze gufata imbeba zigera ku 1.400. Icyakora, umuryango uharanira uburenganzira bw’inyamaswa wa Gaia wanenze ubwo buryo, uvuga ko bubabaza imbeba.
Ingengo y’imari yo kurwanya imbeba yiyongereye hafi inshuro eshatu
Umuyobozi w’Umujyi wa Bruxelles, Philippe Close, yashyize ikibazo cy’imbeba mu byihutirwa. Mu kwezi kwa gatanu kwa 2026, hashyizweho itsinda ryihariye rishinzwe gukurikirana iki kibazo no guhuza ibikorwa bigamije kugishakira igisubizo.
Ingengo y’imari yagenewe kurwanya imbeba mu mujyi rwagati na yo yariyongereye cyane, iva ku mafaranga angana n’amayero 35.000 igera ku 100.000, ni ukuvuga hafi inshuro eshatu z’ingengo y’imari yari isanzwe iteganyijwe.
Izi ngamba zigaragaza ko ikibazo cy’imbeba gikomeje guhangayikisha ubuyobozi bwa Bruxelles, buri gushaka uburyo bunoze bwo kugabanya umubare wazo no guhangana n’ikibazo kimaze gufata indi ntera muri uyu mujyi.
Minembwe Capital News (MCN)
