Nyuma ya Nyamara Ingabo z’u Burundi zashyize ibindi birindiro mu kandi gace
Ingabo z’u Burundi ziri mu misozi miremire y’i Mulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ku bw’amasezerano y’u Burundi na RDC, nyuma y’aho mu mpera zakiriya cyumweru gishize zashyinze ibirindiro mu gace ka Nyamara, zongeye gushyinga ibindi mu Mikarati.
Utu duce twombi duherereye mu gice cyo mu Cyohagati, aha akaba ari mu misozi y’i Mulenge mu birometero nka 30 uvuye muri centre ya Minembwe ifatwa nk’umurwa mukuru wa karere k’i Mulenge..
Amakuru ava muri ibyo bice ahamya ko abasirikare b’u Burundi bakabakaba 200 bashyize ikambi muri Mikarati.
Ni amakuru anagaragaza kandi ko iyi kambi bariya basirikare b’u Burundi bayubatse ku karambi k’isoko ry’iposho rizwi cyane nk’iryo kwa Chef Ntayoberwa.
Mu busanzwe iki gice cyo mu Cyohagati ntigituwe, kuko ibitero bya Mai Mai, FARDC na FDLR byo hagati mu myaka yo muri 2017, 2019 na 2022 byasize bisenye imihana y’Abanyamulenge yaricyubatsemo, irimo uwa Mikarati, Gitashya 1 n’iya 2, Kabara 1 n’iya 2, Nyamara, Kundahangwa n’indi.
Nubwo aba basirikare b’u Burundi bakomeje ku kijagata icyo mu Cyohagati, ariko ntigituwe. Ni mu gihe no mu ntangiriro zakiriya cyumweru nabwo bashyize ibindi birindiro mu Kigazura no mu nkengero zayo, n’aho haherereye muri iki cyo mu Cyohagati.
Bakomeje kwegereza ibirindiro byabo za Mikenke igenzurwa n’umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, mu gihe aba basirikare b’u Burundi basenye ibyari mu Gahuna ku Ndondo ya Bijombo.
Ibi byari mu Gahuna bikaba byari byarubatswemo indake zidasanzwe, aho amashusho azigaragaza zicyukuwe mu myobo miremire, kandi ari nyinshi.