Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Nyuma y’iminsi itatu Twirwaneho ishinze itangazo hanze ryamagana Genocide iri mu Minembwe Gen Andre Oketi Ohenzo yahinduye ibyo yari yategetse

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
October 9, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abaturage b’irwanaho bo mu misozi miremire y’Imulenge (High Land Of Mulenge) muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, baheruka gushira urwandiko hanze rw’impuruza k’ubwicanyi ndenga kamere buri gukorerwa Abanyamulenge.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Ni urwandiko ruriho umukono rw’umuvugizi wa Twirwaneho, bwana Kamasa Ndakize. Urwo rwandiko rwanditswe m’ururimi rwigifaransa, ugenekereje mukinyamulenge rugira ruti: “General Andre Oketi uyoboye brigade ya 12 y’ubutabazi bw’ihuse ikorera mu Mininembwe niwe watanze itegeko ribuza indege kw’itura mu Minemwe, kuri ubu nta Soko nta Butike zemerewe gufungura ibyo byose byagenze uko yabitegetse avuga ko bizongera gufungura mugihe ubwiwe azongera agatanga itegeko bigafungura.”

“Ibyo gufunga ikirere ca Minemwe bifashwe nk’igikorwa cokwica abaturage bose baturiye Minembwe kuko inzira imwe baribasigaranye yoguhaha n’ikirere bakoresheje Indege.”

“Umuhanda uhuza Uvira-Fizi na Minembwe wafunzwe na za Mai Mai kuva mu mwaka w’ 2020 kugeza uyumunsi nta muntu wo mubwoko bw’Abanyamulenge ushobora kunyura uwo Muhanda.”

“General Andre yabwiye abo mubwoko bw’Abashi basanzwe bakorera u Bucuruzi mu Minembwe y’uko bava mu Minembwe bagataha kugirango batazagirwaho ingaruka z’ibyo igisirikare ca FARDC kirigutegura gukorera ubwoko bw’Abanyamulenge.”

“Minembwe niho hantu hahungiye abantu benshi bavuye muri teritware ya Uvira na Mwenga bahunze ibitero bya Mai Mai, Red Tabara. N’ibitero byakozwe n’izi Nyeshamba zishigikiwe n’igisirikare ca FARDC aho batwitse i Mihana y’Abanyamulenge ibarigwa mu bihumbi babikoze FARDC irebera.

“Igikorwa cokwicisha Abanyamulenge i Nzara n’igikorwa barimo gushira mubikorwa mugihe n’ubundi imirima y’abaturage bo mu Minembwe yasahuwe n’ingabo za RDC zomuri brigade ya 12 ikorera mu Minembwe.”

“Kwambika abana imbunda ndetse nogukura abana mu Mihana barangiza bakabita ba Twirwaneho n’ico cabanjirije ibyo byose nyuma haje nokwicwa abahungu babiri, ba Banyamulenge harimo uwitwa Nduwayo Ndege na Muhumure aba bahungu bombi bishwe barashwe Amasasu barasirwa hafi n’i Kambi z’igisirikare ca Republika ya Demokorasi ya Congo ( Fardc) mugace k’i Lundu murwego rwogusimbanganya ibyo birego nibwo Fardc yaje kubesha ko harabasirikare babo babuze ikabagereka kuri Twirwaneho hakurikiyeho igikorwa co kugenda barasa Amasasu mu Mihana y’abaturage bitera abaturage guhunga, aharero niho FARDC yaboneyeho kunyaga no kwiba iby’abaturage.”

“Ibi bikorwa byose FARDC iri kubikora murwego rwokujijisha no kwambika Twirwaneho ibyo itakoze kugirango ibone uko isoza igikorwa yatangiye ca Genocide igize igihe kingana n’imyaka 7 ikorerwa abo mubwoko bw’Abanyamulenge.”

“Iki cicaro ca Fardc mu Minembwe nibimwe mubyahagaritse inkunga yakagenewe Abanyamulenge bagizweho ingaruka n’intambara zigize imyaka 7.”

“Mukurangiza Twigwaneho yasabyeko iryo fungwa ry’ikirere ndetse n’imihanda ya Uvira-Fizi na Minembwe byafungurwa ama butike ndetse n’isoko rinini riremera ku Kiziba kumunsi wa Gatanu (5) ko ryakongera rikarema nkibisanzwe .”

“Ko Kandi FARDC yahagarika igikorwa cokurasa mubaturage bikarangira bibye iby’abaturage.”

“Twirwaneho izitanga imbere y’umugambi wose uganisha kuri Genocide ikorerwa Abaturage bo m’ubwoko bw’Anyamulenge ndetse n’abandi bose.”

Nyuma y’iminsi itatu Twirwaneho ishinze iri tangazo hanze ry’impuruza kuri iki Cyumweru, Gen Andre Oketi Ohenzo yasengeye ku Runundu, mw’itorero rya 8’e CEPAC akaba yarababwiye ko imyanzuro yose yari yarafashe yo gufungira abaturage ko abikuyeho.

Ati: “Gufunga Amaduka muri Centre ya Minembwe bikuweho. Abacuruzi bagende bafungure guhera none kumugoroba wo ku Cyumweru. I Soko ya Gatanu igende itangire ibikorwa byayo , tunayifunguye k’umugaragaro. inzira yo kwa Mulima turahanguye abacuruzi bayi nyuremo yewe ndanongeye bagende bayinyuremo.”

Gen Andre Oketi, yunzemo kandi ati: “Basaza ba Banyamulenge mwigishe Abana banyu Discipline kandi mwigishe Twirwaneho.”

By Bruce Bahanda.

Tariki 09/10/2023.

Tags: Gen Andre Oketi Ohenzo yahinduye ibyo yari yategetseNyuma yuko Twirwaneho ishize itangazo hanze ryamagana Genocide iri gukorerwa Abanyamulenge
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

Umuvugizi wa Kinshasa, Patrick Muyaya, yasabye uruby'iruko rw'Abanyekongo kw'iyunga na Wazalendo ngo kuko bari gukora ibyiza.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?