Nyuma yo gutakamba kwa Theo, itorero riyobowe na Bishop Masengo ryamuteye inkunga
Itorero riherereye i Kigali mu Rwanda rya Foursquare, riyobowe na Bishop Fidel Masengo, ryafashije umuririmbyi uririmba indirimbo za gospel inkunga ya miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda, nyuma y’aho atakambye, asabira ubufasha umugore we urwaye.
Mu ntangiriro zi cyumweru gishize ni bwo Theo Bosebabireba yasabye inkunga yo gufasha umugore we. Avuga ko uyu mugore arwaye impyiko, kandi ko ari indwara amaranye, ndetse ko inamaze ku mugiraho ingaruka zikomeye.
Ubwe yavuze kandi ko umugore we amaze igihe kinini akora “dialyse,” anagaragaza ko ayikora gatatu mu cyumweru; buri nshuro ikamutwara 100,000 frw.
Anavuga kandi ko yabuze ubushobozi, ndetse ko n’amadeni amurembeje.
Yagize ati: “Ndasaba abantu bongere batugoboke nk’uko byabaye mbere. Byaranze kubona miliyoni n’igice ku muntu udafite akazi. Rero nta kindi na kora ndigutakamba.”
Kuri uyu munsi rero, amakuru avugwa n’Abanya-Kigali n’uko uyu muhanzi yamaze guterwa inkunga ya miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda, kandi ko yayihawe n’itorero rya Foursquare riyobowe na Bishop Fidel Masengo.
N’itorero riherereye i Remera i Kigali mu Rwanda.
Kuva mu kwezi kwa cumi n’umwe muri 2024, umugore wa Theo Bosebabireba arwaye bikomeye impyiko zombi, kandi zimaze no kwangrika, akaba ategereje guhabwa impyiko nshya.
Abantu benshi baramwihanganisha, abandi bamwifuriza gukomeza kugira ukwizera no kubona ubufasha.
Theo Bosebabireba ni umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Iki gikorwa akizwiho kuva mu myaka icumi ishize.