Nyuma yuko Insore sore zabo mubwoko bwa b’Apfulero bateye i Cyuma umukobwa w’umunyamulenge bongeye gutera igitero murugo rwabo mw’ijoro ryakeye, gusa ntakindi kibugwa ko bangirije.
Yanditswe n’a: Bruce Bahanda, kw’itariki 20/07/2023, saa 7:30Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu mugoroba wokuwa Gatatu, umukobwa w’umunyamulenge Beauté Mujanukire, yaraye atewe i Cyuma nabo mubwoko bwa b’Apfulero bamuziza ko ari uwo mubwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge). Nyuma yuko Beauté Mujanukire, atewe i Cyuma abo mubwoko bwa b’Apfulero basanzwe batuye hamwe baje gutera murugo rwabo bitwaje imihoro n’inkoni bavuga ko Abatutsi badakwiye [kwihararika ku b’Apfulero bene nyiri gihugu], nkuko babyivugira mumvugo zabo zaburimunsi, iki gitero cyo mwijoro ntaco cyangirije usibye gukoresha Imvugo zihembera kubabaza imitima ya Banyamulenge .
Uwatanze ubuhamya yagize ati : “Mujanukire Beauté, yagiye kuri Cholali bisanzwe, akimara kuva kuri Cholali mumasaha ya samoya yaje arikumwe n’a Musaza we nundi Musore w’umunyamulenge basanzwe baririmbana muri Cholali. Bageze hafi nurugo rwabo bahasanze Insore sore ninshi zabo mubwoko bwa b’Apfulero. Aba nibo bahise batangira kubita Abatutsi nandi mazina ngo Abanyarwanda nibindi bitutsi birimo ko ari Inyenzi Inkotanyi.”
Yakomeje avuga ati: “Murako kanya bahise bafata Musaza wa Mujanukire Beauté batangira kumukubita ibipasu nimigeri. Igihe bamwikije hasi nibwo Beauté Mujanukire, yahise atabara Musaza we, aha rero niho umugabo wo mubwoko bwa b’Apfulero yahise atera Mujanukire Beauté imbugita(I Cyuma), murubavu.”
Mugihe habaye gutabaza nibwo izo Nsore Sore zabo mubwoko bwa b’Apfulero bahise bahunga. Mujanukire nabagenzi be bajanwa murugo arinaho uwatewe I Cyuma Beauté we yahise ajanwa kwa Muganga akaba ari kuvurigwa kubitaro bya SKYBORNE.
Ni gikorwa cyabereye muri Quartier Kabindura homuri teritware ya Uvira, muntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Mugitero cyagabwe kurugo rw’uwahotewe ariwe Beauté Mujanukire, watewe i Cyuma, abagabye iki gitero bari abo mumiryango yabariya bateye i Cyuma uyu mwana w’umukobwa wo mubwoko bwa b’Anyamulenge.
Aba banyiri kugaba igitero kurugo rwa Banyamulenge, bagabye iki gitero bakoresheje Imvugo zihembera urwango zirimo nurugomo rubi,
Ati: Abanyamulenge nimwe mwarwanye, mukubita abanegihugu kandi mwe muri Abashitsi, mugihugu cacyu. Muri babi murabagome.”
Izi nvugo ninvugo zikunzwe gukoreshwa nabo mubwoko bwa b’Apfulero, nimugihe baba bashaka gushotora aba Nyamulenge.
Mujanukire Beauté, waraye atewe i Cyuma numwana w’umukobwa uri mukigero c’Imyaka 17. Akaba ari umwana wa Shendrack Kambali.
Bizageraho IMANA iduhurere kandi
Tubane nabo
Mana komeza utange Amahoro