Nyuma yuko intambara ihinduye isura muri Ukraine, ingabo z’iki Gihugu zahaye isomo rikomeye u Burusiya.
Ni kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09/08/2024, ingabo za Ukraine zafashe agace ka Kursk ko mu Burusiya, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntara makuru bya Bongereza, Reuters.
U Burusiya bwatangaje ko kuri uyu wa Gatanu bwohereje izindi ngabo nyinshi n’amasasu mu bice biherereye ku mupaka, aho Ingabo za Ukraine zagabye igitero gikomeye cyo ku butaka kikaba cyasize izi ngabo za zigaruriye Kursk agace ko mu Burusiya.
Amakuru avuga ko guhera ku wa Kabiri ingabo za Ukraine zatangiye kuzenguruka muri aka karere ka Kursk ko mu Burengerazuba bw’u Burusiya. Binavugwa kandi ko iki kwaricyo gitero cyakomereye ingabo z’u Burusiya kuva iy’i ntambara yaduka hagati y’iz’i mpande zombi mu 2022.
Minisitiri y’ingabo z’u Burusiya yatangaje ko yohereje ibikoresho by’agisirikare bikomeye, birimo ibyo gukoresha mu gutera za roketi, ibisasu bya rutura, amatanki na za burende hamwe n’amakamyo aremereye kugira ngo bikaze ubwirinzi mu karere.
Ingabo za Ukraine zigera ku gihumbi hamwe n’imodoka za burende zirenga 20 n’amatanki, byagize uruhare mu gitero kw’ikubitiro, hakurikijwe ikigereranyo cy’u Burusiya, n’ubwo iki Gihugu cyigambye kuva icyo gihe ko cyashwanyaguje byinshi muri ibyo bikoresho.
Ukraine ntiyemeye ku mugaragaro uruhare rwayo, cyakora perezida Volodymyr Zelensky, mu ijambo rye ejo ku wa Kane, yavuze ko u Burusiya bugomba ‘kumva’ ingaruka zo kuvogera igihugu cyabo.
Kuri uyu wa Gatanu, impande zombi zakajije umurego n’ibitero byo mu kirere mu kwunganira abasirikare barwanira ku butaka.
Ikigo cy’ubutabazi bwihutirwa cya leta muri Ukraine, cyatangaje ko igitero cya misile cy’u Burusiya cyagabwe ku manywa y’ihangu ku iduka ry’ibiribwa, mu mujyi wa Kostyantynivka mu Burasirazuba bwa Ukraine, cyahitanye abantu byibura 11 kigakomeretsa 44.
Nk’uko byavuzwe uwo mujyi uri mu birometro nka 13 uvuye aho ingabo z’u Burusiya zifite ibirindiro.
MCN.