• About Us
  • Privacy Policy
Saturday, November 14, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

OIF: U Rwanda Rwahakanye Amakuru Avuga ko Mushikiwabo Yakuwe mu Bakandida, Rushimangira ko Agihatanira Manda

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 14, 2026
in Regional Politics
0
OIF: Juliana wa RDC ahanganye na Mushikiwabo mu matora akomeye ategerejwe i Phnom Penh, dore uko bihagaze
68
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

OIF: U Rwanda Rwahakanye Amakuru Avuga ko Mushikiwabo Yakuwe mu Bakandida, Rushimangira ko Agihatanira Manda

Minembwe Capital News (MCN)

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Louise Mushikiwabo agikomeje kuba umukandida w’u Rwanda mu matora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF). Yahakanye amakuru yavugaga ko u Rwanda rwaba rwaramaze gufata icyemezo cyo gukuramo kandidatire ye.

Ibi bije nyuma y’amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique, yavugaga ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yaba yasabye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, gukuramo kandidatire ya Mushikiwabo, mu rwego rwo kwirinda ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yava muri OIF mu gihe Mushikiwabo yaba yongeye gutorerwa kuyobora uyu muryango.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu Rwanda, Minisitiri Nduhungirehe yabajijwe niba amakuru avuga ko u Rwanda rwaba rwemeye gukuramo kandidatire ya Mushikiwabo ari ukuri. Mu kumusubiza, yagize ati: “Icyo navuga gusa ni uko Louise Mushikiwabo ari mu bahatana.”

Ibi Minisitiri Nduhungirehe yatangaje bihinyuza amakuru yavugaga ko Mushikiwabo atakiri umukandida w’u Rwanda. Kugeza ubu, nta tangazo ryemewe ryatanzwe n’u Rwanda ryemeza ko kandidatire ye yakuwe mu matora.

Impamvu kandidatire ya Mushikiwabo ikomeje guteza impaka

Ikibazo cya kandidatire ya Mushikiwabo gikomeje guteza impaka mu muryango wa OIF, cyane cyane nyuma y’uko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, atangaje ko igihugu cye gishobora kuva muri uyu muryango mu gihe Mushikiwabo yaba yongeye gutorerwa kuyobora OIF.

RDC ni kimwe mu bihugu bikomeye cyane muri OIF, ndetse ni cyo gifite abaturage benshi bavuga Igifaransa ku Isi. Kuba iki gihugu cyava muri uyu muryango byaba igihombo gikomeye kuri OIF.

Amakuru yatangajwe na Jeune Afrique avuga ko Perezida Emmanuel Macron yaba yarohereje ubutumwa Perezida Paul Kagame mu ijoro ryo ku itariki ya 12 rishyira ku ya 13/11/2026, amusaba gukura Mushikiwabo mu bahatanira uwo mwanya.

Muri ubwo butumwa bivugwa ko Macron yumvikanishije ko na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC hamwe na Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania bemeye gukura mu bahatanira uwo mwanya abakandida b’ibihugu byabo, Juliana Amato Lumumba na Coumba Ba.

Intego yaba ari ugushyigikira umukandida wumvikanweho, Dacian Cioloș, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania.

Jeune Afrique yanatangaje ko Macron yaba yarasabye ko itangazo ryemeza gukuramo kandidatire ya Mushikiwabo risohoka mbere y’Inama y’Abaminisitiri iteganyijwe kubera i Phnom Penh, muri Cambodia, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14/11/2026.

U Bufaransa bwavuze ko bushaka ko RDC iguma muri OIF

Ku itariki ya 13/11/2026, Umujyanama wa Mbere wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Adelin Royer, yatangaje ko igihugu cye n’abandi banyamuryango ba OIF bazakora ibishoboka byose kugira ngo RDC itava muri uyu muryango.

Yagize ati: “Birumvikana ko RDC iramutse ivuye muri OIF byaba ari ibintu bibi cyane, kuko ari kimwe mu bihugu bikomeye bya Francophonie. Tuzagerageza twese kubyirinda. Ariko kugeza ubu nta ruhande twafashe. Tuzareba ibizaba ku wa Mbere, ubwo hazaba amatora cyangwa igenwa ry’Umunyamabanga Mukuru.”

Ku ruhande rwe, Louise Mushikiwabo na we yongeye kugaragaza ko yifuza ko amatora ateganyijwe aba. Nta kimenyetso yigeze agaragaza cy’uko yaba afite umugambi wo gukuramo kandidatire ye.

Ku bijyanye n’icyemezo RDC ishobora gufata cyo kuva muri OIF, Mushikiwabo yavuze ko byamutangaza cyane, ashimangira ko RDC ari igihugu gikomeye ku buryo kidakwiye kwitwara nk’icyivumbura.

Amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF ateganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 16/11/2026. Ni ubwa mbere aya matora azakorwa buri gihugu kikagira ijwi rimwe gitora umukandida gishyigikiye, aho kuba umukandida wumvikanweho n’ibihugu byose nk’uko byari bisanzwe bikorwa.

Minembwe Capital News (MCN)

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?