Operasiyo itaravuzwe iyo M23 iheruka gukorera i Sake.
Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, uheruka gukora operasiyo idasanzwe i Sake iyiciramo abarwanyi benshi ba FDLR abandi ibafata mpiri barimo n’abakomanda babiri bafite amapeti yo hejuru.
Iyi operasiyo abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 bayikoze hagati muri iki cyumweru turimo.
Bivugwa ko yakorewe mu gace kitwa Mukimoka, gaherereye i Sake mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ho mu Burasizuba bwa RDC.
Hari nyuma y’aho abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 bari bamenye ko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, ahanini zigwiriyemo umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda bateguye igitero kuri uyu mutwe.
Niho wahise ubagabaho igitero gikaze. Amakuru yizewe Minembwe Capital News yahawe n’umwe wo muri uyu mutwe wa M23 avuga ko iyo operasiyo yafatiwemo abarwanyi bo muri FDLR bagera kuri 83, barimo Colonel umwe, n’umujenerali nawe umwe.
Mu gihe ibikoresho bya gisirikare byo, ibirimo imbunda n’amasasu n’ibindi birimo iby’itumanaho byari byinshi, nk’uko aya makuru akomeza abivuga.
Aha i Sake hakorewemo iriya operasiyo, uyu mutwe wa M23 wa higaruriye mu mpera z’umwaka ushize, mbere yuko ufata umujyi wa Goma ku itariki ya 27/01/2025.
Iyi Sake rero iherereye mu ntera y’i birometero bibarirwa muri 27, uvuye mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nyuma y’aho M23 ibohoje ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, harimo n’umujyi wa Sake, ririya huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zakunze kubigabamo ibitero mu rwego rwo kugira ngo zibyisubize, ni muri ubwo buryo uyu mutwe uzikorera ama-operasiyo adasanzwe yo kuzihiga bukware.
Ibyo kandi M23 yabikoze nyuma y’ibitero iri huriro ry’ingabo za Congo zakoze i Goma ku itariki ya 11/04/2025. Kuko icyo gihe nabwo yakoze operasiyo idasanzwe, maze umutekano n’ituze byongera kuganza mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo.