• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 14, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Operasiyo itaravuzwe iyo M23 iheruka gukorera i Sake.

minebwenews by minebwenews
May 2, 2025
in Conflict & Security
0
Hamenyekanye umubare udasanzwe w’Amadubu arangije ikosi ya gisirikare muri Kivu y’Epfo.
88
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Operasiyo itaravuzwe iyo M23 iheruka gukorera i Sake.

You might also like

Col.Ntagawa ukuriye ibirindiro bya FARDC mu Bibogobogo yahamagajwe igitaraganya

Uduce 8 FARDC n’abambari bayo badukubitiwemo iza kabwana nyuma y’uko bishe abasivili

Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, uheruka gukora operasiyo idasanzwe i Sake iyiciramo abarwanyi benshi ba FDLR abandi ibafata mpiri barimo n’abakomanda babiri bafite amapeti yo hejuru.

Iyi operasiyo abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 bayikoze hagati muri iki cyumweru turimo.

Bivugwa ko yakorewe mu gace kitwa Mukimoka, gaherereye i Sake mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ho mu Burasizuba bwa RDC.

Hari nyuma y’aho abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 bari bamenye ko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, ahanini zigwiriyemo umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda bateguye igitero kuri uyu mutwe.

Niho wahise ubagabaho igitero gikaze. Amakuru yizewe Minembwe Capital News yahawe n’umwe wo muri uyu mutwe wa M23 avuga ko iyo operasiyo yafatiwemo abarwanyi bo muri FDLR bagera kuri 83, barimo Colonel umwe, n’umujenerali nawe umwe.

Mu gihe ibikoresho bya gisirikare byo, ibirimo imbunda n’amasasu n’ibindi birimo iby’itumanaho byari byinshi, nk’uko aya makuru akomeza abivuga.

Aha i Sake hakorewemo iriya operasiyo, uyu mutwe wa M23 wa higaruriye mu mpera z’umwaka ushize, mbere yuko ufata umujyi wa Goma ku itariki ya 27/01/2025.

Iyi Sake rero iherereye mu ntera y’i birometero bibarirwa muri 27, uvuye mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nyuma y’aho M23 ibohoje ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, harimo n’umujyi wa Sake, ririya huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zakunze kubigabamo ibitero mu rwego rwo kugira ngo zibyisubize, ni muri ubwo buryo uyu mutwe uzikorera ama-operasiyo adasanzwe yo kuzihiga bukware.

Ibyo kandi M23 yabikoze nyuma y’ibitero iri huriro ry’ingabo za Congo zakoze i Goma ku itariki ya 11/04/2025. Kuko icyo gihe nabwo yakoze operasiyo idasanzwe, maze umutekano n’ituze byongera kuganza mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo.

Tags: KimokaM23OperasiyoSake
Share35Tweet22Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Col.Ntagawa ukuriye ibirindiro bya FARDC mu Bibogobogo yahamagajwe igitaraganya

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Col.Ntagawa ukuriye ibirindiro bya FARDC mu Bibogobogo yahamagajwe igitaraganya

Col.Ntagawa ukuriye ibirindiro bya FARDC mu Bibogobogo yahamagajwe igitaraganya Colonel Rubaba Ntagawa, umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo ukuriye ibatayo ifite ibirindiro mu Bibogobogo muri teritware ya...

Read moreDetails

Uduce 8 FARDC n’abambari bayo badukubitiwemo iza kabwana nyuma y’uko bishe abasivili

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Havuzwe uduce Wazalendo bari kubabarizamo abaturage, n’icyakorwa kugira ngo bigire iherezo

Uduce 8 FARDC n'abambari bayo badukubitiwemo iza kabwana nyuma y'uko bishe abasivili Uduce tubarirwa mu 8 duherereye muri grupema ya Bukombo n'iya Tongo muri teritware ya Rutshuru, mu...

Read moreDetails

Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe

Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe Sio.Sebagabo Rwambara war'uzwi cyane ku izina rya Edinasi, yatabarukanye n'abandi i Lubumbashi mu cyahoze ari Katanga, kuri ubu...

Read moreDetails

Uduce twose Wazalendo yariyigaruriye, AFC/M23 yatwisubije

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Icyo amakuru avuga ku basirikare ba M23 bafunzwe, ariko bakaza kurekurwa

Uduce twose Wazalendo yariyigaruriye, AFC/M23 yatwisubije Abarwanyi bashingikiwe na guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bo mu mitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai n'indi iyishamikiyeho ihurikiye mu...

Read moreDetails

AFC/M23/MRDP yavuze ko ntaho RDC yahungira ibiganiro by’i Doha

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Ibyakozwe na Kinshasa biganisha kuri balkanisation, soma inkuru irambuye

AFC/M23/MRDP yavuze ko ntaho RDC yahungira ibiganiro by'i Doha Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ryatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo budashobora guhunga ibiganiro bibera...

Read moreDetails
Next Post
Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, yategujwe kogoshwa nk’uko byakorewe Eddie Mutwe.

Bobi Wine utavuga rumwe n'ubutegetsi muri Uganda, yategujwe kogoshwa nk'uko byakorewe Eddie Mutwe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?