• About Us
  • Privacy Policy
Thursday, November 12, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Papa Léon XIV yashimangiye ko umutekano urambye hagati ya Israel na Palestine ushingiye ku ishingwa rya Leta ya Palestine

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 30, 2025
in Religion
0
Papa Léon XIV yashimangiye ko umutekano urambye hagati ya Israel na Palestine ushingiye ku ishingwa rya Leta ya Palestine
64
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Papa Léon XIV yashimangiye ko umutekano urambye hagati ya Israel na Palestine ushingiye ku ishingwa rya Leta ya Palestine

Mu rugendo rwe rwerekeza muri Libani avuye muri Turikiya, Papa Léon XIV yongeye gushimangira umwanzuro wa Kiliziya Gatolika ku bijyanye n’amahoro arambye hagati ya Israel n’Abanya-Palestine, avuga ko igisubizo cyonyine cy’iyo ntambara imaze imyaka myinshi ari ugushyiraho Leta yigenga ya Palestine.

Mu kiganiro n’abanyamakuru bari kumwe na we mu ndege, Papa Léon XIV yagize ati:
“Twese turabizi ko kugeza ubu Israel itarashyigikira icyo gisubizo, ariko twebwe turacyagifata nk’inzira yonyine ishoboka.”

Iri jambo ni rimwe mu ryafashwe nk’ay’ubutwari n’ubwiyemezi bwo gukomeza gushimangira amahame ya Kiliziya yo guharanira amahoro, ubumwe n’uburenganzira bw’abaturage bose, hatitawe ku mahame y’amadini cyangwa igihugu bakomokamo.

Vatican isanzwe ifite umwanya udasanzwe mu biganiro by’amahoro ku Isi, aho kenshi yagaragaje ko ishyigikiye ko hubahirizwa uburenganzira bwa buri gihugu n’ubw’abantu bose, by’umwihariko mu Burasirazuba bwo hagati.

Ubutumwa bwa Papa Léon XIV buje mu gihe umutwe wa Hamas na Israel bakomeje intambara ikaze, ikomeje guhitana ubuzima bw’abasivili ku bwinshi no gusenya intambwe zari zaratewe mu nzira y’amahoro.

Mu gusesengura uru ruzinduko, bamwe mu bakurikirana ibya politiki mpuzamahanga basanga amagambo ya Papa ari “intabara y’ubutabera,” agaragaza ko amahoro adashobora kugerwaho binyuze mu gisirikare, ahubwo aboneka biciye mu biganiro n’ukwubahana.

Iri tangazo rya Papa Léon XIV ryiyongera ku magambo nk’aya yavuzwe n’abandi Bapapa bamubanjirije, barimo Papa Jean Paul II na Papa François, bose baharaniraga amahoro arambye mu Burasirazuba bwo hagati.

Tags: LeonPapa

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?