PC Mavugo wa FRN yagize icyo abwira abashidikanya ku ihanurwa rya drone mu Minembwe
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
PC Mavugo, umwe mu bagize umutwe wa FRN ukorera mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yagenewe ubutumwa abantu bagishidikanya ku makuru y’ihanurwa rya drone mu Minembwe, abasaba kudafata ukwihangana kw’abaturage b’ako karere nk’ikimenyetso cy’intege nke cyangwa ubushobozi buke bwo kwirwanaho.
Mu butumwa yatanze kuri iki Cyumweru, tariki ya 22/11/2026, PC Mavugo yagarutse ku myumvire y’abantu bashidikanya ku bushobozi bw’abaturage ba Minembwe, agaragaza ko amateka yabo, agaciro n’icyubahiro byabo bidashobora gusibangana.
Yatangiye ubutumwa bwe ashimangira ko Imana ya Minembwe itari igipfamatwi, itari impumyi kandi ko idasinziriye, ahubwo ko ikora mu gihe cyayo. Yagaragaje ko kuba hari igihe ibintu bitagenda vuba nk’uko abantu babyifuza bidakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko Imana itabona ibibera muri ako karere.
Mu gukomeza ubutumwa bwe, PC Mavugo yageneye indamutso Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ndetse na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye. Iyi ndamutso yayitanze mu buryo bugaragaza ko ubutumwa bwe bwari bugenewe no kugera ku bayobozi b’ibihugu byombi.
Yahise yibaza niba koko hari abatekereza ko Minembwe ari agace kadafite ubushobozi bwo kwirwanaho, cyangwa se katagifite icyizere cy’ejo hazaza. Yagaragaje ko abatekereza batyo bibeshya, ashimangira ko ukwihangana kw’abaturage b’ako karere kudakwiye kwitiranywa n’intege nke.
PC Mavugo yakomeje avuga ko amateka y’abaturage ba Minembwe n’icyubahiro cyabo bidashobora gusibanganywa n’ibihe barimo, kandi ko ukwihangana kwabo kudakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko batagifite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bahura na byo.
Mu gusoza, yashimangiye ko igihe gishobora gutinda, ariko ukuri kukazagera aho gutsinda. Yasoje ubutumwa bwe asaba abantu bafite ubushake bwo kumva, akoresha amagambo agira ati: “Ufite amatwi niyumve.”
Amashusho ya drone bivugwa ko yahanuwe mu Minembwe
Ubu butumwa bwa PC Mavugo bwaherekejwe n’amashusho agaragaza drone umutwe wa FRN uvuga ko wahanuye kuri iki Cyumweru. Iyo drone bivugwa ko yari iy’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ikaba yahanuwe nyuma y’uko yari imaze kugaba igitero cy’ibisasu ku Kiziba.

Nk’uko amakuru yatanzwe mu butumwa buherekejwe n’ayo mashusho abivuga, iyo drone ni iyo mu bwoko bunini buzwi nka Rainbow-10, inazwi ku izina rya CH-10.
Amakuru yatangajwe ku bijyanye n’iki gikorwa avuga ko abantu babiri bahasize ubuzima, barimo abasirikare babiri, umwe muri bo akaba ari umucanshuro ukorana na FARDC n’imitwe iyifasha, irimo ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR.
Ku bijyanye n’abakomerekeye muri icyo gikorwa, ayo makuru avuga ko harimo undi mucanshuro ukomoka muri Afurika y’Epfo ndetse n’Umunya-Uganda uvugwa ko abarizwa mu mutwe wa P5 wa Kayumba Nyamwasa.
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
