Perezida wa Afrika y’Epfo, Cyirl Ramaphosa yasezeranije kohereza inzindi ngabo z’igihugu cye 3000, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ku rwanya M23.
Ni k’umunsi w’ejo hashize, tariki ya 12/02/2024, umukuru w’igihugu cya Afrika y’Epfo, yongeye gushimangira ko agiye gufasha igisirikare cy’igihugu cya RDC ku rwanya M23. Aba basirikare ya vuze ko n’ubundi bazoherezwa mu buryo bwa SADC, bakazasanga abandi bariyo ba barirwa muri magana abiri arenga.
Ibi akaba yarabivuze ubwo yari mukiganiro n’abanyamakuru bo mu gihugu cye nk’uko bya tangajwe na RFI.
Yagize ati: “Tugomba gufasha leta ya Congo kurwanya M23, kugeza itsinze urugamba. Igihugu cyanjye kigiye kohereza abandi basirikare 3000 bazafasha abariyo.”
Umukuru w’igihugu cya Afrika y’Epfo, afashe uyu mwanzuro mu gihe M23 k’u mugoroba w’ejo hashize, yigaruriye igice kinini cy’u Mujyi wa Sake, uri mu ntera y’ibirometre 27 n’u Mujyi wa Goma.
Inyandiko umuvugizi wa M23 yaraye ashize hanze mu ijoro ryakeye yavuze ko ingabo ze zitazakomeza kwihanganira ibibi bikorwa n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, yemeza ko M23 igiye gukora ibishoboka byose maze yirukane izo ngabo ivuga ko zibangamiye abasivile mu Burasirazuba bwa RDC.
Yagize ati: “Nta bwo tuza komeza kwihanganira ibibi bikorerwa abasivile, kandi bikozwe n’ihuriro ry’ingabo za RDC, SADC, FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na Wagner. Tugiye gukora ibishoboka byose izi nkozi zikibi tuzivane kuri ubu butaka.”
Imirwano ishamiranije M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta, ku munsi w’ejo hashize yabereye mubice byinshi harimo iya bereye mu bice biri hafi na Goma, byo muri teritware ya Nyiragongo, indi ibera muri teritware ya Masisi, aho bivugwa ko Centre ya Sake, kugeza ubu M23 imaze gufata igice kinini cy’iyo Centre ikindi gice gifitwe n’ihuriro ry’Ingabo za RDC. Harandi makuru avuga ko Sake yamaze kwigarurirwa yose na M23 ariko sibyo nk’uko iy’inkuru tuyikesha bamwe mu barwanyi ba M23.
Biravugwa ko Sake network yacitse bivuye kw’i tegeko rya leta umwabo wo gutinya ko itumanaho rifasha M23 gufata iyo centre ya Sake.
Ahandi biravugwa ko u Mujyi wa Goma wamaze kwinjira mu bwoba bwinshi ko ndetse imirwano yo kuri uyu wa Mbere, yasize M23 y’igaruriye uduce turimo Kanyabuki, Kanyamahoro, ibice biri mu nkengero z’u Mujyi wa Goma, mu birometre 12.
Bruce Bahanda.