Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yasabwe ikintu gisabye gutekereza byimbitse.
Ni kuri iki Cyumweru tariki ya 28/07/2024, ishyaka rya Sahwanya Foredebu ryasabye perezida Ndayishimiye ikintu kimusaba gutekereza cyane, aho ryamusabye gusesa Guverinoma yose, kugira abashye kugera ku bikomeye.
Iri shyaka nk’uko ryabisobanuye, rivuga ko kwirukana abagize Guverinoma iriho no gushyiraho uburyo bwemerera abuhunze gutahuka kandi ko aribyo byatuma u Burundi bugira amahoro asesuye.
Ubuyobozi bw’iri shyaka rya Sahwanya Foredebu bwabigarutseho ubwo ry’izihizaga isabukuru y’imyaka 32 rikora mu buryo bwemewe n’amategeko.
Perezida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Sahwanya Foredebu, yavuze ko Ndayishimiye agomba gukora ibishoboka byose impunzi zigatahuka bamwe muri bo akanabongera muri Guverinoma kuko ngo perezida Evariste yivugiye ko abaminisitiri akorana nabo badashoboye.
Bagize bati: “Mbere na mbere, turagira inama perezida wa Repubulika gukora ibishoboka byose kugira ngo impunzi zose z’Abarundi ziba mu buhungiro zisubire mu gihugu. Turifuza ko kandi yanahindura Guverinoma akongeramo n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi.”
Iri shyaka kandi ryasabye perezida Ndayishimiye kugira ibyakoze maze impunzi zashinjwaga guhirika ubutegetsi ko bagabanyirizwa ibihano kugira ngo babemerere gusubira mu gihugu cyabo.
Ndetse kandi bamusabye ko abanyapolitiki bafunzwe bazira ibitekerezo byabo ko barekurwa ntayandi makosa.
Mu bindi perezida Evariste Ndayishimiye yasabwe harimo ko yareka uburenganzira bwa muntu bukubahirizwa muri iki gihugu kandi bigakorwa nk’uko n’ibindi bihugu bibigenza.
MCN.
Turashimira ubwanditsi ariko hari ijambo ryiza wasorezagaho wandika utakiryandika uzarisubizeho rwose
Merci