• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, January 30, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Faure Yageze mu Rwanda, mu Ruzinduko Rw’Ingenzi mu Rugendo rwo Gushakira Amahoro Akarere

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 30, 2026
in Regional Politics
0
Perezida Faure Yageze mu Rwanda, mu Ruzinduko Rw’Ingenzi mu Rugendo rwo Gushakira Amahoro Akarere
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Faure Yageze mu Rwanda, mu Ruzinduko Rw’Ingenzi mu Rugendo rwo Gushakira Amahoro Akarere

You might also like

RDC: Perezida Félix Tshisekedi yakiriye Abahuza b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu Rugendo rwo Gushakira Amahoro Uburasirazuba bw’Igihugu

Jean Maurice Uwera Yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Leta y’u Rwanda: Ibyo Ukeneye Kumenya ku Muvugizi Mushya

Perezida Museveni yibutsa Amateka y’Urugamba rwo mu Mashyamba, Anenga Igitutu cy’Amahanga ku Miyoborere ya Uganda

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku itariki ya 29/01/2026, mu ruzinduko rw’akazi rugamije gukomeza ibiganiro n’imikoranire ku bibazo by’ingenzi by’umutekano n’amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Gnassingbé, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe. Ibi byemejwe n’itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yashyize ku rubuga rwa X, rigira riti:
“Kuri uyu mugoroba, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, yageze i Kigali mu ruzinduko rw’akazi. Yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.”

Ni inshuro nyinshi Perezida Gnassingbé agenderera u Rwanda, bigaragaza umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi. Mu kwezi kwa kane 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye Gnassingbé wari umaze gushyirwaho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) nk’umuhuza mu makimbirane ari mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Uruzinduko rwe rw’icyo gihe rwari rugamije gushimangira ubushake bwe bwo gukorana n’impande zitandukanye mu gushakira umuti urambye amakimbirane amaze imyaka myinshi ahungabanya umutekano w’akarere, by’umwihariko umubano utameze neza hagati y’u Rwanda na RDC. Ibiganiro byibanze ku ntambwe imaze guterwa mu biganiro by’akarere bigamije amahoro arambye.

Tariki ya 24/04/ 2025, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Angola byatangaje ko Perezida João Lourenço atakiri umuhuza mu bibazo bya RDC n’u Rwanda, kuko yari yiyemeje gushyira imbaraga mu bikorwa by’inyungu rusange by’umugabane wose wa Afurika. Nyuma y’iki cyemezo, Lourenço yashyikirije AU dosiye ya Gnassingbé nk’umukandida wamusimbura.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane 2025, AU yashyigikiye ku mugaragaro icyifuzo cya Angola, maze tariki ya 12/04/2025, Inteko Rusange ya AU igira Faure Gnassingbé umuhuza wemewe uzafasha u Rwanda na RDC gukemura amakimbirane bifitanye.

Mu mezi n’imyaka ishize, Gnassingbé yakomeje gusura u Rwanda kenshi, haganirwa ku ngingo zitandukanye zirimo umutekano, ubufatanye bwa dipolomasi n’iterambere rusange rya Afurika. No mu kwezi kwa mbere 2025, yari i Kigali mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, aho impande zombi zumvikanye ku kongera imbaraga mu mikoranire.

Umubano w’u Rwanda na RDC umaze igihe warazambye bitewe n’intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa RDC. Kinshasa ishinja u Rwanda gufasha ihuriro rya AFC/M23, mu gihe u Rwanda rubihakana rukagaragaza ko RDC yananiwe kurinda abaturage bayo, ahubwo igafatanya n’imitwe ibica ikanabagiririra nabi. Ku rundi ruhande, u Rwanda rushinja RDC gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba ugifite umugambi wo guhungabanya umutekano warwo.

Mu minsi ishize, AU yagabanyije inshingano z’abahuza mu makimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC. Iki cyemezo cyafatiwe mu nama yiga ku mutekano w’ako karere, yabereye mu mujyi wa Lomé muri Togo, kuva tariki 16 kugeza tariki ya 17/01/2026, ihuza abafatanyabikorwa batandukanye.

Ku isonga ry’ubu buhuza hakomeje kuba Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, uzajya afashwa n’itsinda rituruka muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Togo ndetse n’ibiro bye, mu gukomeza urugendo rugoye ariko rw’ingenzi rwo gushakira amahoro arambye u Rwanda, RDC n’akarere kose.

Tags: amahoroRdcRwandaTogo
Share24Tweet15Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

RDC: Perezida Félix Tshisekedi yakiriye Abahuza b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu Rugendo rwo Gushakira Amahoro Uburasirazuba bw’Igihugu

by Bahanda Bruce
January 30, 2026
0
RDC: Perezida Félix Tshisekedi yakiriye Abahuza b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu Rugendo rwo Gushakira Amahoro Uburasirazuba bw’Igihugu

RDC: Perezida Félix Tshisekedi yakiriye Abahuza b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu Rugendo rwo Gushakira Amahoro Uburasirazuba bw’Igihugu Ku wa Kane tariki ya 29/01/2026, Perezida wa Repubulika Iharanira...

Read moreDetails

Jean Maurice Uwera Yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Leta y’u Rwanda: Ibyo Ukeneye Kumenya ku Muvugizi Mushya

by Bahanda Bruce
January 29, 2026
0
Jean Maurice Uwera Yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Leta y’u Rwanda: Ibyo Ukeneye Kumenya ku Muvugizi Mushya

Jean Maurice Uwera Yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Leta y’u Rwanda: Ibyo Ukeneye Kumenya ku Muvugizi Mushya Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 28/01/2026, Perezida w’u Rwanda,...

Read moreDetails

Perezida Museveni yibutsa Amateka y’Urugamba rwo mu Mashyamba, Anenga Igitutu cy’Amahanga ku Miyoborere ya Uganda

by Bahanda Bruce
January 28, 2026
0
Perezida Museveni yibutsa Amateka y’Urugamba rwo mu Mashyamba, Anenga Igitutu cy’Amahanga ku Miyoborere ya Uganda

Perezida Museveni yibutsa Amateka y’Urugamba rwo mu Mashyamba, Anenga Igitutu cy’Amahanga ku Miyoborere ya Uganda Mu ijambo rikomeye ryagarutse ku mateka n’icyerekezo cya politiki ya Uganda, Perezida Yoweri...

Read moreDetails

Ishimutwa ry’Imishahara mu Gisirikare cy’u Burundi: Harasabwa Umucyo ku Mafaranga Yaburiwe Irengero mu Masaha Make

by Bahanda Bruce
January 28, 2026
0
Ishimutwa ry’Imishahara mu Gisirikare cy’u Burundi: Harasabwa Umucyo ku Mafaranga Yaburiwe Irengero mu Masaha Make

Ishimutwa ry’Imishahara mu Gisirikare cy’u Burundi: Harasabwa Umucyo ku Mafaranga Yaburiwe Irengero mu Masaha Make Mu gihe igihugu cy’u Burundi gikomeje guhura n’imbogamizi z’ubukungu n’imibereho igoye ku baturage...

Read moreDetails

RDC Yashizwe mu bihugu bya Afurika bifite igisirikare gikomeye kurusha ibindi muri 2026

by Bahanda Bruce
January 28, 2026
0
RDC Yashizwe mu bihugu bya Afurika bifite igisirikare gikomeye kurusha ibindi muri 2026

RDC Yashizwe mu bihugu bya Afurika bifite igisirikare gikomeye kurusha ibindi muri 2026 Mu mwaka wa 2026, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yongeye kugaragara ku rutonde rw’ibihugu...

Read moreDetails

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?