• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Félix Tshisekedi yagize ibindi bibi avuga ku wahoze ari umukuru w’igihugu cya RDC, Joseph Kabila.

minebwenews by minebwenews
August 7, 2024
in Regional Politics
0
Perezida Félix Tshisekedi yagize ibindi bibi avuga ku wahoze ari umukuru w’igihugu cya RDC, Joseph Kabila.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Félix Tshisekedi yagize ibindi bibi avuga ku wahoze ari umukuru w’igihugu cya RDC, Joseph Kabila.

Nibyo Tshisekedi yatangaje nyuma y’uko yari amaze koroherwa ari i Bruxelles mu Bubiligi ubwo yajaga muri ambasade ya Congo iri muri iki gihugu cy’u Bubiligi avuga ko Joseph Kabila ari umwe n’ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya AFC.

Muri iki kiganiro Tshisekedi yagize ati: “Ndabizi neza, Joseph Kabila ni umwe na M23 ashigikiye Corneille Nangaa. Simbahisha tuzahangana kandi nzamutsinda.”

Ubwo yarimo akora iki kiganiro, ntiyanahwemye kandi kongera gushimangira ko atazigera narimwe yicarana na M23 ngo baganire nayo.

Ati: “Nta narimwe bizigera biba. Ntabwo nakwicarana na M23 ni abicanyi ndetse kandi ni umutwe w’iterabwoba.”

Yanaboneyeho kandi gushinja ubutegetsi bwa Kigali kwica abaturage ba Repubulika ya demokarasi ya Congo. Nk’uko abyivugira yavuze ko ingabo z’u Rwanda zihisha muri M23 zikicya Abanyekongo.

Iki kiganiro yakoreye muri ambasade ya Congo iri mu Bubiligi, yagikoze mu gihe yari amaze igihe arwariye muri iki gihugu, nk’uko byavuzwe n’umuvugizi we, Tina Salama akoresheje urubuga rwa x yatangaje ko Tshisekedi ameze neza kandi ko yiteguye gusubira mu gihugu.

Tshisekedi yashinje Joseph Kabila gukorana byahafi n’umutwe wa M23 mu gihe bigize igihe bivugwa ko uyu wigezeho kuyobora igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ko ari gukurikirana ibyamashuri ye mu gihugu cya Afrika y’Epfo.

Ndetse akaba atanaheruka mu gihugu cya RDC.

Ibi akaba atari igishitsi kuko mu magambo amenyerewe ya perezida Félix Tshisekedi akunze kwibasira abo batavuga rumwe ndetse kandi akibasira n’ubutegetsi bwa Kigali cyane, kandi ahanini akunze ku bigarukaho mu gihe M23 iba yagize ibice byinshi yigarurira mu Burasirazuba bwa RDC.

Dore ko anabigarutseho nyuma y’iminsi ibiri gusa M23 yigaruririye agace ka Ishasha agahereyemo umupaka uhuza RDC na Uganda, ndetse kandi ikaba yarafashe Grupema ya Binza yose yo muri teritware ya Rutshuru.

              MCN.
Tags: AFCArashinja KabilaTshisekedi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?