Perezida Félix Tshisekedi Yasobanuye Amagambo Ye aheruka Guteza Impaka Ku Ngabo za RDC
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yongeye gusobanura amagambo aherutse kuvuga ku ngabo z’igihugu, amagambo yari yateje impaka n’isesengura rinyuranye mu baturage no mu banyapolitiki. Ibi yabivuze mu gihe umutekano w’igihugu kirimo gucamo urushaho kuzamba, kuko urangwa n’ibyo ubutegetsi bw’i Kinshasa buvuga ko ari ibitero bituruka ku Rwanda ariko rukabitera utwatsi.
Ibi Perezida Tshisekedi yabivuze ku wa kabiri, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro inama ya mbere ngarukamwaka ihuza inzego za Leta zishinzwe serivisi rusange muri RDC. Muri uwo muhango, yongeye kugaruka ku mvugo akunda gukoresha ikakaye, imvugo bamwe bafashe nk’igaragaza gusuzugura abaturage n’inzego z’umutekano, by’umwihariko ingabo z’igihugu.
Yagize ati:
“Iyo rimwe na rimwe nkoresha amagambo akomeye mu kunenga, mba nshaka kugaragaza ubuzima buteye isoni Abanye-Congo benshi bamazemo imyaka myinshi. Si ukugira ngo mbasuzugure, cyane cyane ingabo zacu z’intwari n’inzego z’umutekano. Ahubwo mba nshaka guhatira Leta kwibaza inshingano zayo no kwibutsa byihutirwa ko hakwiye gushyirwa mu bikorwa kugarura icyubahiro n’imibereho iboneye bibakwiriye.”
Aya magambo yasobanuye imvugo Perezida aherutse gukoresha mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko mu ntangiriro zakiriya cyumweru gishize, aho yagarutse ku mibereho mibi n’imiterere igoye byagiye biranga ingabo n’abandi bashinzwe umutekano mu myaka yashize. Icyo gihe, amagambo ye yahise afatwa n’abamwe nk’asenya icyizere ku ngabo z’igihugu, mu gihe abandi bayabonaga nk’uburyo bwo gushyira igitutu kuri Leta ngo yihutishe ivugurura ryimbitse mu nzego z’umutekano.
Perezida Tshisekedi yashimangiye ko ingabo za RDC zikwiye guhabwa icyubahiro gikwiye, ibikoresho bihagije n’imibereho myiza, kugira ngo zibashe kuzuza inshingano zazo zo kurinda igihugu n’abagituye mu buryo bwubahiriza ikinyabupfura, ubunyamwuga n’ishema.
Mu gihe RDC ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu, ubu busobanuro bwa Perezida bufatwa nk’ubugamije kugarura ituze mu bitekerezo bya rubanda, no kongera kugaragaza ko Leta yiyemeje gushyira imbere agaciro k’ingabo zayo n’abandi bose bafite inshingano zo kurinda umutekano w’igihugu.
Iyi ngingo yongeye kugaragaza ihurizo riri hagati y’imvugo ya politiki, uko isobanurwa mu ruhame, n’ingaruka ishobora kugira mu bihe igihugu kirimo intambara n’igitutu mpuzamahanga.






