Perezida Kagame wari wahawe ikaze i Bujumbura mu nama ya COMESA yahagarariwe.
Mu nama iri kubera i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi ya COMESA, perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahagarariwe na minisiteri w’ubucuruzi n’inganda, Prudence Sebahizi.
Iy’inama ibaye ku nshuro ya 23 y’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa COMESA.
Ibikorwa by’iyi nama byatangiye ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 29/10/2024.
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda yatangaje ko minisitiri Prudence Sebahizi ari i Bujumbura yahagarariye umukuru w’igihugu cyabo mu nama ya COMESA.
Iyi minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yanavuze ko iyi nama y’abakuru b’ibihugu yabanjirijwe n’iy’abaminisitiri b’ubanye n’amahanga bo mu bihugu bigize uwo muryango wa COMESA.
Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango w’isoko rusange ry’ibihugu bya Afrika y’iburasirazuba n’amajyepfo (COMESA), ifite insanganyamatsiko iganisha ku kwihutisha intego z’umuryango binyuze mu iterambere ryo kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi, ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’ubukerarugendo.
Minisitiri y’ubucuruzi n’inganda, Prudence Sebahizi yahagarariye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, mu gihe ku munsi w’ejo hashize i Bujumbura hagaragaye ifoto ihamanitse ya perezida Paul Kagame.
Ni ifoto yari iherekejwe n’ubutumwa bwanditse, bugira buti: “Perezida Paul Kagame w’u Rwanda uhawe ikaze mu Burundi.”
Pacifique Nininahazwe, uvugira abarundi baba bari mu kaga, yatanze ubutumwa agaragaza ko perezida w’u Rwanda ari we wenyine i foto ye yamanitswe hejuru, anahabwa ikaze mu Burundi mu nama icyo gihugu cyakiriye y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa COMESA.
Kimweho, nubwo Abarundi bagaragaje ko bishimiye kwakira perezida w’u Rwanda mu nama ya COMESA, ariko nanone ku wa kabiri byari byamaze kumenyekana ko Kagame atazayitabira kwa hubwo azahagarirwa na minisitiri w’ubucuruzi n’inganda.