Perezida Kagame Yagaragaje Icyo Igihugu cye cyiteguye Gukora mu Gihe RDC Yubahirije Amasezerano ya Washington
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rwifuza amahoro arambye mu karere, kandi ko rwiteguye gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yaba yubahirije inshingano zayo nk’uko ziteganywa mu masezerano ibihugu byombi byashyiriyeho umukono i Washington.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 06/03/2026, ubwo yagiranaga ibiganiro n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, aho yagarutse ku bibazo by’umutekano bimaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo n’ingamba zafatwa kugira ngo akarere kagere ku mahoro arambye.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagaragaje ko amahoro arambye ari yo ntego nyamukuru y’u Rwanda, ariko ko ayo mahoro agomba gushingira ku bwubahane bw’ibihugu no kubahiriza inshingano buri ruhande rufite.
Yagize ati:
“U Rwanda rushaka amahoro, ariko dushaka amahoro arambye twakubakiraho ejo hazaza heza. Turashaka gusiga inyuma politiki mbi yakunze guteza umutekano muke mu karere. U Rwanda rwiteguye gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi mu gihe RDC yujuje inshingano zayo nk’uko ziteganywa mu masezerano ya Washington.”
Yasobanuye ko buri gihugu gifite uburenganzira n’inshingano byo kurinda ubusugire bwacyo n’umutekano w’abaturage bacyo, ari yo mpamvu u Rwanda rwagiye rufata ingamba zo kwicungira umutekano igihe cyose rubona hari ibiwuhungabanya.
Perezida Kagame yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC atari gishya, ahubwo ari ikibazo kimaze imyaka myinshi gisa n’icyirengagizwa n’ibihugu bikomeye byakabaye bifasha mu kugishakira umuti urambye.
Yibukije ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bamwe mu bayigizemo uruhare bahungiye muri Congo bagashinga umutwe witwaje intwaro wa FDLR, umaze imyaka myinshi ugaragara nk’uhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Yavuze ko uwo mutwe wakomeje guhabwa ubufasha n’inzego zimwe z’ubutegetsi bwa RDC, harimo kuwushyira mu ngabo z’igihugu no kuworohereza kubona ibikoresho bya gisirikare, ibintu u Rwanda rufata nk’iterabwoba rikomeye ku mutekano warwo.
Perezida Kagame yasobanuye ko amasezerano yashyiriweho umukono i Washington mu kwezi kwa cumi na kabiri 2025 areba impande eshatu zirimo u Rwanda, RDC ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi ko gushyira mu bikorwa ayo masezerano bisaba ko buri ruhande rukora inshingano zarwo.
Yavuze ko bidashoboka ko igikorwa cyo kubahiriza ayo masezerano cyikorezwa uruhande rumwe gusa.
Ati:
“Iyo ufite impande eshatu mu masezerano, hanyuma ugatekereza ko uruhande rumwe ari rwo rugomba kubahiriza inshingano zarwo zose, ntabwo byatanga igisubizo. Aya masezerano agomba gushyirwa mu bikorwa n’impande zose.”
Amasezerano ya Washington arimo ingingo nyamukuru zigamije kugarura umutekano n’ubufatanye mu karere, zirimo:
Kubahiriza ubusugire bw’ibihugu byombi
Kurandura imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR
Gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu by’umutekano hagati y’ibihugu byombi
Gufasha mu gucyura impunzi no gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi
Uruhare rw’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Congo, MONUSCO
Guteza imbere ubufatanye bw’akarere mu by’ubukungu
Aya masezerano anashingira ku mugambi wa gisirikare uzwi nka CONOPS, wemejwe mu biganiro byabereye i Luanda tariki ya 31/10/2024, ugamije gusenya burundu umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zafashwe n’impande zitandukanye.
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa wizewe ku rwego mpuzamahanga, kuko rukora ibyo ruvuga kandi rukavuga ibyo rushoboye gukora.
Yanongeye kwibutsa ko igihugu cyiyemeje kutazongera gusubira mu bihe bibi by’amateka cyanyuzemo, ashimangira ko u Rwanda ruzakomeza kwikorera umutwaro warwo mu kurinda umutekano warwo.
Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda akaba n’Umuyobozi w’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Charity Manyeruke, yashimye uruhare rw’u Rwanda mu guteza imbere ubufatanye n’ibindi bihugu.
Yanashimangiye ko u Rwanda rukomeje kugaragaza ubushobozi mu kwakira no gutegura ibikorwa mpuzamahanga bikomeye, anagaragaza urugero rw’uko rwabashije kwakira neza UCI Road World Championships 2025, irushanwa rya mbere rya shampiyona y’isi y’amagare ryabereye ku mugabane wa Afurika.
Yavuze ko ibyo byose bigaragaza ko u Rwanda rukomeje kuba igihugu gifite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubufatanye, amahoro n’iterambere mu karere no ku rwego mpuzamahanga.





