Perezida Kagame Yakiriye Intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi baganira ku Mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku munsi w’ejo tariki ya 19/02/2026 yakiriye muri Village Urugwiro Komiseri muri Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe uburinganire, no guhangana n’ibibazo, Hadja Lahbib, bari kumwe n’Intumwa yihariye y’uyu muryango mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Johan Borgstam.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, ibiganiro byibanze ku ishusho y’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko hibandwa ku mbaraga ziri gushyirwa mu bikorwa ku rwego rw’akarere ndetse na mpuzamahanga zigamije kurengera abaturage bakomeje guhura n’ingaruka z’intambara n’umutekano muke umaze igihe kinini muri aka gace.
Ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC si ibya none, kuko bimaze imyaka irenga makumyabiri byarashinze imizi muri politiki n’imibanire mibi hagati y’amoko ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri aka karere. Icyakora, byongeye gufata indi ntera mu myaka itanu ishize nyuma y’uko umutwe wa M23 wongera kubura imirwano muri 2021.
Uyu mutwe uvuga ko uharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kuvuga ko bahura n’ihohoterwa, ivangura ndetse n’ubwicanyi bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro ifashwa n’inzego za Leta.
Ku rundi ruhande, ihuriro ry’ingabo za RDC rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo n’indi mitwe irimo n’uwa FDLR, rikomeje guhangana na AFC/M23 mu ntambara zimaze kwangiza ibice byinshi byo mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, bigateza impunzi n’ihungabana rikomeye ry’ubuzima bw’abaturage.
Mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye, kuva mu mwaka wa 2000 hashyizweho amasezerano y’amahoro atandukanye, arimo ayasinyiwe i Washington ndetse n’i Doha, agamije gusenya imitwe yitwaje intwaro no gukemura ibibazo by’umuzi w’aya makimbirane. Hari kandi imyanzuro irenga 20 y’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye yasabiye i New York ko hakorwa ibishoboka byose hagakurwaho imitwe irimo na FDLR.
Nubwo bimeze bityo, ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano rikomeje kudindira, bigatuma umutekano muke ukomeza gufata indi ntera aho kugabanuka.
Vuba aha, Perezida wa Angola, João Lourenço, yasabye ko hashyirwaho agahenge kagamije gutegura ibiganiro by’amahoro bihuza Abanye-Congo, yifuje ko gatangira kubahirizwa tariki ya 18/02/2026.
Nubwo Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yemeye aka gahenge tariki ya 13/02/2026, amakuru atandukanye agaragaza ko ingabo za Leta zifatanyije n’iz’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo na FDLR zakomeje ibikorwa bya gisirikare, zirimo no gukoresha kajugujugu na drones mu bice by’imisozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Mu ntangiriro z’u kwezi kwa kabiri 2026, Intumwa yihariye ya EU mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Johan Borgstam, yibukije ubutegetsi bwa RDC ko bugomba gusenya umutwe wa FDLR nk’uko bikubiye mu masezerano mpuzamahanga yasinywe.
EU kandi yasabye ko hashyigikirwa ibiganiro bidaheza byahuza Abanye-Congo bose, mu rwego rwo gushakira hamwe amahoro arambye ashingiye ku bufatanye mu bukungu n’umutekano.
Nubwo hari iyi mihate yose, impaka ziracyari nyinshi hagati ya Kigali na Kinshasa ku bijyanye n’imikoranire ya FARDC na FDLR, aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, aherutse kugaragaza ko uwo mutwe ukomeje gukorana bya hafi n’ingabo za Congo.
Kugeza ubu, imibare itangwa n’inzego zitandukanye igaragaza ko abarwanyi ba FDLR bari hagati ya 7000 na 10,000 bagikomeje gukorera mu Burasirazuba bwa RDC, ibintu bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’akarere kose k’Ibiyaga Bigari.






