Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 21, abanyamabanga ba Leta 10 n’abandi bayobozi bakuru.
Iyi guverinoma nshya yatangajwe ku mugoroba w’ahar’ejo tariki ya 24/07/2025, ariko nta mpinduka nyinshi zayigaragayemo.
Kuko abaminisitiri 21 bayijemo babiri gusa ni bo bashya, mu gihe abandi 19 bari bayisanzwemo.
Aba barimo Dominique Habimana wagizwe minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu asimbuye kuri izi nshingano Dr Mugenzi Patrice wari uzirimo kuva mu kwezi kwa cumi umwaka wa 2024.
Barimo kandi Dr. Bernadette Arakwiye wagizwe minisitiri w’ibidukikije asimbuye Dr.Uwamariya Valentine wari wahawe izi nshingano umwaka ushize.
Guverinoma nshya ikaba iyobowe na minisitiri w’intebe, Dr Nsengiyumva Justin, kandi irimo abanyamabanga ba Leta 10.
Aribo Dr. Telesphore Ndabamenye wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi na Jean de Dieu Uwihanganye wari umaze igihe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushyinzwe ibikorwaremezo.
Umuyobozi mushya mubayobozi bakuru bashyizweho ni Nick Barigye wagizwe guverineri wa Bank nkuru y’igihugu (BNR) asimbuye Soraya Hakuziyaremye wari muri izi nshingano kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.