Perezida Kagame Yasobanuye Imizi ya Politiki Ihuza Tshisekedi na Ndayishimiye, Asobanura n’Ukuri ku Ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki ya 05/02/2026, yatangaje amagambo akomeye asobanura imvano y’umubano uhuriza hamwe Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi, agaragaza ko uwo mubano wubakiye kuri politiki y’urwango no kwiyanga, aho kuba ku mateka n’ubuvandimwe bwari busanzwe buranga Abanyarwanda n’Abarundi.
Ibi yabivugiye mu ijambo yatangije Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 20, aho yibanze ku bibazo Abanyarwanda bagomba gukemura ubwabo, ariko anagaruka ku mibanire y’u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi, by’umwihariko Congo n’u Burundi.
Perezida Kagame yavuze ko mu mateka, Abanyarwanda n’Abarundi bafatwaga nk’impanga bitewe n’ubuvandimwe n’imico bisangiye, ariko ko bamwe mu bayobozi b’u Burundi bahisemo guhindura iyo nzira, bagahitamo kwegera politiki ya Congo.
Ati: “Mu mateka, Abanyarwanda n’Abarundi babitaga impanga. Ariko Abarundi bahisemo kuvuga ngo ntitugishaka kuba impanga n’Abanyarwanda, dushaka kuba impanga n’Abanyekongo. Nta kibazo mfitanye n’ibyo. Umuntu afite uburenganzira bwo guhitamo uwo afatanya na we. Ariko ikibazo ni uko iyo mpanga nshya ishingiye kuri politiki mbi, politiki yo kwiyanga no kwanga abandi. Ibyo ni byo bahuriraho.”
Perezida Kagame yasobanuye ko ayo mahitamo ya politiki atari ibanga, kuko abayobozi b’ibyo bihugu ubwabo babyivugira ku mugaragaro, kandi ko ari yo ntandaro y’umwuka mubi uri mu karere.
Umukuru w’Igihugu yongeye gushimangira ko intambara imaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itaturutse mu Rwanda, nk’uko bikunze kubwirwa amahanga. Yavuze ko u Rwanda rwakomeje gusobanura ukuri cy’iki kibazo, ariko ko hari abayobozi bahisemo kukirengagiza bagashaka izindi mpamvu zitari zo.
Ati: “Iyi ntambara yo muri Congo ntabwo yatangijwe n’u Rwanda, kandi ntabwo yaturutse mu Rwanda. Mubisuzume, mubikurikirane, ababishidikanyaho bazamenya ukuri. Yaturutse muri Congo, ndetse n’ahandi, uko babigenje hagati yabo ntibyaturutse hano.”
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo nyamukuru u Rwanda rufite ari icy’umutekano, gishingiye ku mitwe irimo Interahamwe iri muri Congo, ifite ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’akarere. Yibukije ko iyo mitwe yigeze guhabwa intwaro no kwinjizwa mu nzego z’umutekano za Congo, rimwe na rimwe igakorana n’ingabo z’icyo gihugu.
Yamaganye ibirego bivuga ko u Rwanda rujya muri Congo gushaka amabuye y’agaciro cyangwa kwagura imbibi zarwo, avuga ko ari impamvu zihimbwa zigamije kuyobya uburari no kwirengagiza ikibazo nyamukuru cy’umutekano.
Yagize ati: “Iyo u Rwanda ruba rukurikiranye amabuye y’agaciro ya Congo, ubu ruba rukize inshuro ijana ugereranyije n’aho rugeze.”
Perezida Kagame yasoje agaragaza ko ikibazo cya Congo atari ikibazo kitazwi, kuko impamvu zacyo zizwi neza, ahubwo hari abantu bamwe bakomeje kugitsimbararaho kubera inyungu zabo bwite. Yashimangiye ko igihe cyose ikibazo cy’umutekano n’imitwe ishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside kitakemurwa, umutekano w’akarere uzakomeza guhungabana.
Aya magambo ya Perezida Kagame yongeye kugaragaza icyerekezo cy’u Rwanda ku bibazo by’umutekano n’imibanire y’akarere, asaba ko ukuri kuvugwa uko kuri, aho guhishirwa inyuma ya politiki n’inyungu z’abantu ku giti cyabo.






