Perezida Kagame yasobanuye uko abona uruhare rw’amahanga ku kibazo cy’Ikibuga cy’Indege cya Goma
Perezida Paul Kagame yagaragaje uburyo abona umurego n’inyota mpuzamahanga byo kugenzura cyangwa gukoresha i kibuga cy’Indege cya Goma, ashimangira ko iki kibazo kidakwiriye kwitabwaho mu buryo bwo hejuru cyangwa mu nyungu z’amahanga gusa, ahubwo gisaba gufatwa nk’igice cy’umuti rusange ku bibazo bikomeye by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).
Agaruka ku buryo abona iki kibazo, Perezida Kagame yatanze urugero rufatika rwerekana uko nyir’Ikibuga cya Goma yakabaye yitwara, ati:
“Iyo mba ndi njye ufite Goma mu maboko, hanyuma ukaza ukambwira ngo ‘ndashaka gukoresha ikibuga cy’indege cya Goma’, nakubwira nti: ni byiza, ariko hari ibyo bisaba. Ikibuga cya Goma ni kimwe mu bibazo mfite mu butegetsi, kandi ubu giherereye mu maboko yanjye. Sinakiguha utanyeretse uburyo ugiye gukemura ikibazo cyanjye.”
Ibi yabivuze agaragaza ko ikibazo cy’iki kibuga kidashobora kubonerwa umuti ukurura amahanga gusa, ahubwo ko hagomba kurebwa impamvu z’ingenzi zitera umutekano muke muri ako gace, zirimo imiyoborere idahwitse, ibibazo by’amoko, imikoranire y’inzego, n’uburenganzira bw’abaturage bumaze imyaka myinshi buhutazwa.
Perezida Kagame yashimangiye ko uburyo amahanga agaragaza inyungu mu kibazo cya Goma butajyana n’ubushake bwo gukemura nyirabayazana w’umutekano muke, bigatuma ibisubizo biba iby’igihe gito kandi bidafite icyo bihindura ku miterere y’ikibazo.
Yavuze ko mu gihe ibihugu by’amahanga bisaba gukoresha cyangwa kugenzura Ikibuga cy’Indege cya Goma ku mpamvu zifitanye isano n’umutekano mpuzamahanga, bikwiye no kwerekana ubushake bwuzuye bwo gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo by’ukuri bimaze imyaka irenga 30 bihangayikishije abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC.
U Rwanda, nk’uko yabigaragaje, rukomeje gusaba ko umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ukemurwa mu buryo burambye, hashingiwe ku kuri kw’ibibazo bitera imvururu, aho kuba ku migenzereze ishingiye ku nyungu z’amahanga zishyira imbere politiki kurusha imibereho y’abaturage.
Aya magambo Perezida Kagame yayatangarije abanyamakuru mu kiganiro cyabereye i Kigali ku wa Kane, tariki ya 27/11/2025.






